wex24news

Abana be barashaka kwiyunga na sekuru

Abahungu b’umuhanzikazi Britney Spears bagaragaje ko bashaka kwiyunga na se w’uyu mugore Jamie Spears, bamaze igihe badacana uwaka nyuma y’aho mu 2021 uyu musaza yambuwe inshingano zo gukurikirana umukobwa we mu cyiswe ‘Conservatorship’.

britney spears and sons

Ibi byatumye umubano wa Britney na se utaba mwiza ndetse bigira ingaruka no ku w’abana be n’uyu mubyeyi ubyara uyu muhanzikazi. Gusa hari amakuru avuga ko aba buzukuru b’uyu musaza bamaze iminsi bavugana na we ndetse bakaba bashaka kujya kumusura no kwiyegereza abandi bo mu muryango wabo cyane uvukamo nyina.

Getty Images Jamie Spears and Britney

TMZ yatangaje ko ifite amakuru agaragaza ko abahungu ba Britney Spears, yabyaranye na Kevin Federline; Preston na Jayden bateguye urugendo rwo kujya gusura sekuru. Uru rugendo ntabwo biramenyekana niba nyina azaba arurimo gusa bo bamaramaje bashaka kugira umubano wihariye na sekuru.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *