wex24news

Igitagangurirwa kidasanzwe cyabonetse muri Pariki y’Igihugu y’Akagera

Itsinda rishinzwe ubushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki y’Igihugu y’Akagera ryatangiye gukorana n’impuguke zo mu Ngoro Ndangamurage ya Tervuren mu Bubiligi, mu gushaka kumenya ubwoko bushya bw’igitagangurirwa kinini cyabonetse muri iyi Pariki.

Ni igitagangurirwa kinini mu bidasanzwe bizwi cyane mu Rwanda, aho mu bindi bihugu by’amahanga bacyita “tropical wolf spider” cyangwa “wandering spider” (Piloctenus spp) bivugwa ko gishobora kurumana kikaba cyanasiga ubumara bwangiza mu muntu.

Bibarizwa mu Muryango wa Ctenidae ariko ubwoko bwacyo nyir’izina ntabwo buramenyekana ari na yo mpamvu imikoranire n’impuguke zo mu Bubiligi yatangijwe.

Image

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwagize buti: “Mu gihe iki gitagangurirwa ari icy’umuryango wa Ctenidae, ubwoko bwacyo bwihariye ntiburamenyekana. Itsinda ryacu ry’ubushakashatsi ryitangiye gukorana n’inzobere zo mu Nzu Ndangamurage ya Tervuren mu Bubiligi kugira ngo bamenye ubwoko bwacyo.”

Impuguke mu rusobe rw’ibinyabuzima zivuga ko ibitagangurirwa byo muri ubu bwoko akenshi biba bizi kwirwanaho ndetse ngo bikunda guhiga mu masaha y’ijoro kandi ngo bihiga udukoko dufatika.

Nubwo bivugwaho kuba bigira ubumara, bike muri byo byo mu bwoko bwa Phoneutria ni byo bigira ubumara bushobora no kwica umuntu, ariko ubwo bumara ngo ntiburamenyekana cyane ku buryo bwanakorerwa umuti antidote.

Abahanga mu by’ubuzima na bo bavuga ko ibyaba byiza ari uko ibitagangurirwa byo muri ubwo bwoko bikwiriye kwitabwaho mu buryo bwihariye kandi bigakoranwa ubwitonzi kuko uwo kirumye ashobora kutabona ubuvuzi.

Pariki y’Igihugu ibarizwamo urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye, ariko ikaba yarubatse izina ryo kuba ari ubuturo bw’inyamaswa eshanu nini zikurura ba mukerarugendo mu ruhando mpuzamahanga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *