Nibura abantu 76 nibo bitangazwa ko baguye mu myigaragambyo yabaye muri Bangladesh mu mpera z’icyumweru dusoje.
Ni nyuma y’imirwano ikomeje kuba hagati y’abapolisi n’abigaragambyaga bashaka ko haba impinduka ku buyobozi.
Iyi myigaragambyo ahanini yatewe no kuba abaturage bashaka ko Minisitiri w’intebe Sheikh Hasina yegura.
Polisi yavuze ko abapolisi 13 bishwe ubwo abantu ibihumbi n’ibihumbi bateraga kuri sitasiyo ya polisi mu karere ka Sirajganj.
Abapolisi ndetse n’abashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi bagaragaye barasa abigaragambyaga bakoresheje amasasu yanyayo ndetse n’ibyuka biryana mu maso.
Umubare w’abantu bapfuye kuva imyigaragambyo yatangira muri Nyakanga ubu urenga 270. Mu rwego rwo gucubya abigaragambya Leta yashyizweho amasaha ntarengwa yo gutaha ko ari saa 18h00.
Ku cyumweru, Minisitiri w’ubutabera, Anisul Huq, yabwiye BBC, hakomeje kurebwa icyakorwa kugirango imyigaragambyo irangire burundu.