wex24news

Polisi yarohoye imodoka yaguye mu kiyaga cya Burera

Polisi y’u Rwanda yamaze kurohora imodoka iherutse kugonga igiti ita umuhanda igwa mu kiyaga cya Burera, aho babiri bari muri iyo modoka barokotse iyo mpanuka yari ikomeye.

Imodoka iherutse kugwa mu kiyaga cya Burera yarohowemo

Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yabitangarije KigaliToday, ku gicamunsi cyo ku itariki ya mbere Kanama 2024, nibwo iyo modoka yaguye mu kiyaga cya Burera ubwo yari igeze mu kagari ka Kabaya, Umurenge wa Kagogo, Akarere ka Burera.

Yagize ati “Iyo modoka Voiture Avensis RAH 106 R, ubwo yari mu muhanda witaka iva Kinyababa yerekeza Kidaho, yagonze igiti kiri munsi y’umuhanda iribirindura igwa mu kiyaga cya Burera, hakomereka umushoferi uwo bari kumwe ntiyagira icyo aba, uwakomeretse yajyanywe mu bitaro bya Ruhengeri aravurwa arataha”.

Nk’uko bamwe mu baturage babonye iyo mpanuka babivuga, ngo impamvu umushoferi ariwe wakomeretse n’uko imodoka yageze muri icyo kiyaga akiyirimo mu gihe uwo bari kumwe ngo imodoka ikimara kugonga igiti yanyuze mu idirishya agwa hanze ku bw’amahirwe ntiyakomereka, imodoka imanuka umusozi ibirinduka, igwa mu kiyaga yamaze kuyivamo.

Ubwo hakorwaga ubutabazi bwihuse nyuma y’iyo mpanuka mu gufasha uwakomeretse kugera kwa muganga, icyakurikiyeho ni ugushaka uko iyo modoka ivanwa muri icyo kiyaga.

SP Mwiseneza yavuze ko Police ku bufatanye n’abaturage iyo modoka yakuwe mu kiyaga hifashishijwe imodoka ya kabuhariwe mu guterura ibiremereye.

Yavuze kandi ko iyo modoka yavanwe muri icyo kiyaga yangiritse cyane, hakaba hakomeje gukorwa iperereza ku cyateye impanuka.

SP Mwiseneza, mu butumwa yageneye abatwara ibinyabiziga, yabasabye kwirinda uburangare bakagira ubushishozi igihe cyose batwaye ibinyabiziga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *