wex24news

Umugaba Mukuru w’Ingabo yasuye abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, abagezaho ubutumwa burimo ubwo kubagaragariza uko umutekano wifashe mu karere.

Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 04 Kanama 2024 nk’uko tubikesha Ubuyobozi Bukuru w’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko Maj Vincent Nyakarundi yasuye inzego z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

Maj Vincent Nyakarundi yanagiranye ikiganiro n’abofisiye mu ngabo z’u Rwanda bari muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA) ndetse n’abariyo ku masezerano y’ubufatanye bw’u Rwanda na Centrafrique.

Muri iki kiganiro cyabereye ku cyicaro Gikuru cya Scatel Mpok cy’izi ngabo, Maj Gen Vincent Nyakarundi yabashimiye umuhate n’imbaraga bakomeje gukorana mu kurinda abaturage, ndetse anabagezaho uko umutekano wifashe mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yasabye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa muri Centrafrique gukomeza gukorana imbaraga mu nshingano barimo, bakazikorana ubunyamwuga bubahiriza amahame y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’amasezerano hagati y’Ibihugu byombi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *