wex24news

MONUSCO Yagoretse ibyavugiwe muri Angola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakosoye Ubuyobozi bw’Ubutumwa bwa Loni, MONUSCO bwashatse kwerekana ko u Rwanda ruri mu ntambara na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Nduhungirehe n’izindi ntumwa za guverinoma y’u Rwanda zamuherekeje tariki ya 30 Nyakanga 2024 bahuriye i Luanda n’abahagarariye RDC na Angola, mu biganiro byo gukemura amakimbirane yatutumbye hagati y’u Rwanda na RDC.

Abitabiriye ibi biganiro bafashe umwanzuro w’uko impande zihanganiye mu burasirazuba bwa RDC zihagarika imirwano guhera tariki ya 4 Kanama 2024, bikagenzurwa n’inzobere mu rwego rw’iperereza z’ibi bihugu bitatu.

Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabishimangiye, agira ati “Icyo twumvikanye nyamukuru ni uko haba guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye mu burasirazuba bwa Congo kandi uko guhagarika imirwano bikagenzurwa n’urwego ruriho ruyobowe na Angola ariko rugahabwa ingufu n’inzobere mu by’iperereza z’ibihugu bitatu, hanyuma n’iryo tsinda rikazaganira no ku bindi bikorwa bigomba gukurikira.”

MONUSCO kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024 yagaragaje ko uku guhagarika imirwano kuzaba hagati y’u Rwanda na RDC, isezeranya ko izafasha inzobere mu butasi zizaba zigenzura iyubahirizwa ry’uyu mwanzuro.

Iti “MONUSCO yashimye n’itangazo ry’ibiro bya Perezida wa Angola rivuga ku guhagarika imirwano hagati ya Leta ya RDC n’u Rwanda, rizatangira tariki ya 4 Kanama 2024. Iyi misiyo yiteguye gufasha urwego rwashyiriweho kugenzura iyubahirizwa ryo guhagarika imirwano, hashingiye ku bubasha bwayo.”

Minisitiri Nduhungirehe yamenyesheje Umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO, Bruno Lemarquis, yakabaye abanza gusoma neza umwanzuro wafatiwe mu biganiro bya Luanda mbere yo kugira icyo awuvugaho, asobanura ko ibiro bya Perezida wa Angola bitigeze bitangaza ko RDC ihanganye n’u Rwanda.

Yagize ati “Ndasaba MONUSCO n’Umuyobozi wayo w’agateganyo, Bwana Bruno Lemarquis kujya babanza gusoma neza imyanzuro y’ibiganiro by’abaminisitiri mbere yo gushima ibyavuyemo. Ntabwo ibiro bya Perezida wa Angola byigeze bitangaza ‘uguhagarika imirwano hagati ya Leta ya RDC n’u Rwanda’.”

Minisitiri Nduhungirehe yamenyesheje MONUSCO ko ibiro bya Perezida wa Angola byatangaje ko u Rwanda, RDC na Angola byemeranyije ko imirwano hagati y’impande zishyamiranye ihagarara.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Hadja Lahbib, na we yatangaje ko umwanzuro wafatiwe i Luanda ari uguhagarika imirwano hagati ya RDC n’u Rwanda, ashima uruhare rwa Angola mu gushakira umuti amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.

Hadja yagize ati “U Bubiligi burashima ubwumvikane bwo guhagarika imirwano hagati ya RDC n’u Rwanda. Burashimira Angola ku bw’uruhare rwayo rw’ingenzi, bugasaba abo bireba kubahiriza ibyo biyemeje.”

Kugoreka umwanzuro wafatiwe i Luanda bitiza umurindi ibirego bya Leta ya RDC by’uko u Rwanda rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ibi birego rubihakana kenshi, rukagaragaza ko rudashobora kwivanga mu bibazo by’Abanye-Congo.

Minisitiri Nduhungirehe yasabye MONUSCO, amahanga n’inzego mpuzamahanga ko byajya bibanza gusesengura amagambo biteganya kwandika mu matangazo yabyo, niba koko byifuza gutanga umusanzu mu gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *