wex24news

harmonize utarabashije gusoza amashuri abanza arifuza kwinjira mu buvuzi

Harmonize w’imyaka 30 y’amavuko, yatangaje ko abizi ko atazakora umuziki iteka bityo ko yiteguye mu gihe kizaza kwinjira mu birebana n’ubuvuzi ubwo aza awushyizeho akadomo.

Uyu muhanzi akomeza kwesa uduhigo dutandukanye kugera no ku kuba yumva akwiye gusubira ku shuri akiga ubuvuzi kugira ngo azabashe gukabya inzozi yarose kuva kera.

Harmonize yagize ati”nahoze ntekereza ku hazaza hanjye nifuza kuzinjira mu buvuzi, ubwo mu myaka 45 na 50 nzaba nsoje umuziki, nifuza kuzakora mu bitaro mfasha abantu”.

Yavuye mu ishuri ageze mu wa 7 umwaka wa nyuma w’amashuri abanza ugendeye ku buryo uburezi bwo muri Tanzania bumeze, mu kwiga kwe byakomwe mu nkokora n’ubukene akinjira mu muziki ngo arebe yakwigobotora.

Kugeza ubu Harmonize ari mubahanzi bihagazeho bamaze gukora indirimbo nyinshi, aherutse guca agahigo arenza Miliyoni 100 z’abamaze kumva ibihangano bye binyuze ku rubuga rwa Audiomack.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *