wex24news

Imvune ziratuma Manchester United yongera kuyoboka isoko

Umukino wa gicuti Manchester United yahuyemo na Real Betis wongereye umubare w’imvune muri iyi kipe ubwo Marcus Rashford yasohorwaga mukibuga umukino utarangiye kubera imvune.

Iyi kipe iheruka kongerera amasezerano umutoza Eric Ten Hag azageza muri 2027 yari yavunikishije myugariro w’umufaransa Leny Yoro na Rasmus Hojlund ku mukino wabanje batsinzwemo na Arsenal 2-1.

Nyuma y’isuzuma abaganga batangaje ko Lenny Yoro azamara hanze amezi 2 naho rutahizamu Rasmus Hojlund we akamara ibyumweru bitandatu adakora ku mupira. Bivuze ko Manchester United itakinisha aba abasore bombi ubwo izaba itangira imikino ya shampiyona nshya ya 2024-2025.

Uko ibibazo byimvune byiyongera birasunikira Eric Ten Hag gushakira ibisubizo ku isoko ry’abakinnyi, aho bivugwa ko Manchester United igiye gushyira imbaraga mu biganiro na Bayern Munichen kuri myugariro w’umuholandi Matthijs De Ligt. Iyi kipe kandi ikaba yongeye gutera ijisho kuri ba rutahizamu aho ishobora gutangira ibiganiro na Ivan Toney was Brentford mu minsi ya vuba.

Manchester United yari yasoje ku mwanya wa 7 muri shampiyona iheruka. Umwaka nawo waranzwe n’imvune nyinshi z’abakinnyi.

Iyi kipe yongeye kugira imvune z’abakinnyi ngenderwaho izasubira mu kibuga kuri iki Cyumweru tariki 04 Nyakanga, ubwo bazaba bakina na Liverpool mu wundi mukino wa gicuti.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *