Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa Mbere rwaramukiye mu myigaragambyo, rusaba Leta gufata ingamba zo guhosha ubugizi bwa nabi bumaze igihe bwigaragaza muri uwo mujyi.
Urwo rubyiruko rwafunze imihanda mu duce tuzwi cyane mu Mujyi wa Goma nka Katoyi, Majengo na Kasika aho ruvuga ko rurambiwe ibyaha bibera muri uwo mujyi nyamara inzego z’umutekano na Leta ntibagire icyo babikoraho.
Umujyi wa Goma umaze igihe ukorerwamo ibyaha byinshi by’urugomo rushingiye ku bujura, ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu n’ibindi, bikorwa n’abantu barimo abitwaje intwaro ndetse n’abambaye imyenda y’igisirikare.
Goma yatangiye kuba isibaniro ry’ubugizi bwa nabi nyuma yo kurundwamo ingabo nyinshi zaba iza Leta zahoze mu bice byigaruriwe n’umutwe wa M23, imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR n’urubyiruko rwiyise Wazalendo ifatanya n’igisirikare cya Leta ku rugamba, ingabo z’u Burundi, iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’iziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, MONUSCO.
Uwo mujyi utuwe na miliyoni ebyiri z’abaturage washyiriweho amabwiriza akakaye arimo gushyirwa mu bihe bidasanzwe, kubuza ibinyabiziga nka moto kugenda n’ijoro n’ibindi ariko ntacyo byakemuye ku bugizi bwa nabi.