wex24news

Gen. Nyamvumba yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Tanzania

Ambasaderi Gen. Patrick Nyamvumba, yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye bw’Afurika y’Iburasirazuba muri Tanzania, Amb. Mahmoud Thabit Kombo, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Image

Ni igikorwa yakoze kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Kanama 2023.

Muri Gashyantare 2024, ni bwo Inama y’Abaminisitiri yari yasabiye General Patrick Nyamvumba guhagararira u Rwanda muri Tanzania, asimbura Ambasaderi Fatou Harerimana, wasabiwe kuruhagararira muri Pakistan.

General Patrick Nyamvumba yakoze mu myanya itandukanye. Harimo uwa Minisiteri y’Umutekano yabayemo kuva ku wa 4 Ugushyingo 2019 kugeza ku wa 27 Mata 2020.

Yagizwe Minisitiri akuwe ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo, yari ariho kuva tariki 23 Kamena 2013 asimbuye Lt. Gen. Charles Kayonga.

Icyo gihe Gen. Nyamvumba yari asoje imirimo ye nk’Umuyobozi w’Ingabo za Loni zibungabunga Amahoro muri Darfur (UNAMID), yayoboye kuva mu 2009 kugeza mu 2013.

Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania bisanzwe bibanye neza, aho bikorana mu nzego zitandukanye z’iterambere. Tariki ya 12 Mutarama 2024, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’amata.

Ayo masezerano yashyiriweho umukono muri Zanzibar n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, ndetse Minisitiri w’Ubworozi n’Uburobyi muri Tanzaniya, Abdallah Hamis Ulega.

Tanzania ni kimwe mu bihugu bicuruzanya n’u Rwanda ndetse kikagira icyambu abacuruzi benshi bifashisha bavana ibicuruzwa i Dar es Salaam babizana i Kigali n’ubundi buhahirane bw’abaturage ku mpande zombi.

Muri Kanama 2021 ubwo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yagiriraga uruzinduko rwe mu Rwanda, hasinywe amasezerano mu nzego zitandukanye agamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Hasinywe amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *