wex24news

Abaturage biraye mu ngoro ya Minisitiri w’Intebe 

Nyuma yo kwegura kwa Sheikh Hasina Wazed w’imyaka 76 wari Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh, agahungira mu Buhinde, abaturage biraye mu rugo rwe, bazambya ibintu byose ndetse hari n’ababonywe bari ku buriri bwe.

Abigaragambya biraye mu ngoro ye ihereye mu Murwa Mukuru, Dhaka, bavugaga ko ari iy’abaturage yagarujwe.

Binjiyemo birara mu byumba byose birimo n’icyo araramo, bakaryama ku buriri bwe ntacyo bikanga.

Bafashe imwe mu myambaro ye ihenze, bafata birimo nk’ivarisi ye ihenze, binjira no muri za firigo bafatamo ibiribwa nk’amafi, bakicara ku meza, bakifoza ubona ko bari kuryoherwa n’amafunguro yari muri iyo ngoro.

Reuters yanditse ko bageze aho burira ikibumbano cya Se wa Sheikh Hasina Wazed, witwa Sheikh Mujibur Rahman akaba umwe mu batumye Bangladesh yigobotora ingoyi ya Pakistan, batangira kugitema bifashishije amashoka.

Umuhungu wa Sheikh Hasina Wazed witwa Sajeeb Wazed yabwiye BBC ko nyina yahunze ku bw’umutekano we ariko abisabwe cyane n’abo mu muryango we.

Icyakora ngo nyina yatunguwe no kuba abo yakoreye kugira ngo batezwe imbere, ari bo baciye ruhinganyuma bakamutera amabuye bamweguza.

Kugeza ubu Sheikh Hasina yamaze kugera mu Buhinde, aho indege yari imutwaye yaruhukiye ku Kibuga cy’Indege cya Gisirikare cya Hindon giherereye mu ntera nke uvuye i New Delhi nk’uko bamwe mu bayobozi bo mu Buhinde babibwiye Reuters.

Abo bayobozi bashimangiye ko Sheikh Hasina yahuye na Ajit Doval usanzwe ari umujyanama mu by’umutekano mu Buhinde ariko ntibagaragaza ni ba uyu wari Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh aza kuguma. U Buhinde ntacyo bwatangaje kuri uwo muhuro.

Umugaba w’Ingabo za Bangladesh, Waker-Uz-Zaman yavuze ko bidatinze hashyirwaho guverinoma y’inzibacyuho yo gukomeza guhangana n’ibibazo iki gihugu cyo muri Aziya gifite.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ubuyobozi bw’inzibacyuho bushobora kujyaho bugomba gutangira inzira ya demokarasi idaheza, ndetse bukagarura amahoro byihuse.

Bivugwa ko kuri uyu wa 05 Kanama 2024, abarenga 20 baguye mu myigaragambyo, biyongera kuri 90 bayiguyemo ku wa 04 Kanama 2024.

Imibare igaragaza ko mu minsi 30 abarenga 300 barimo abapolisi 13 baburiye ubuzima muri iyo myigaragambyo, ibihumbi by’abaturage birakomereka ndetse abarenga ibihumbi 10 batawe muri yombi.

Imyigaragambyo yatangiye muri Nyakanga uyu mwaka, itangizwa n’abanyeshuri biga za Kaminuza basaba ko iringaniza mu mirimo ya Leta rikurwaho.

Iryo ringaniza ryahaga amahirwe yisumbuye abana bavuka mu miryango y’abasirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Bangladesh, abo mu bwoko bwasigajwe inyuma n’amateka n’abandi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *