wex24news

Imiti ifite agaciro ka miliyari n’igice yahiye irakongoka

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Depot nini y’ikigo gishinzwe gukwirakwiza imiti cya Kisangani yasenywe burundu n’inkongi y’umuriro, kuri uyu wa Mbere, itariki 5 Kanama

Kisangani: Imiti ifite agaciro ka miliyari n'igice yahiye irakongoka

Nk’uko byatangajwe na Dr. Aimé Eyane, Umuyobozi wa CAMEKIS, ngo imiti ifite agaciro ka miliyoni irenga y’amadorari y’Abanyamerika yahiye irakongoka.

Ikamyo ishinzwe kuzimya umuriro mu mujyi yageze aho ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ariko imiti yose yari imaze gutwikwa n’umuriro.

Dr. Eyane yavuze ko iyi miti yari igamije kurwanya igituntu, virusi itera sida, malariya, ndetse na COVID-19 nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.

Yagaragaje kandi akababaro katewe n’imyitwarire y’abantu bamwe bari aho, bitwaje icyo kibazo bakiba ibicuruzwa byinshi.

Yidoze agira ati: “Ndetse n’abantu twatekerezaga ko ari beza batwaye bimwe mu bintu byacu.”

Iyi Depot bivugwa ko ifite ubushobozi bwa 300.000 m³, yari ibitse imiti myinshi ishobora gukenerwa n’ibigo nderabuzima nka 23 mu Ntara ya Tshopo, ndetse n’ibindi bine biherereye mu majyaruguru y’intara ya Maniema. Inkomoko y’uyu muriro ntiramenyekana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *