wex24news

ntibumva impamvu ubwiherero rusange bubakiwe bufungurwa gusa iyo habaye ibirori bya Leta

U Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batumva impamvu ubwiherero rusange bubakiwe bufungurwa gusa iyo habaye ibirori bya Leta iyo abayobozi bari buhanyure, nyamara icyo bukoreshwa cyo gihoraho.

Aba baturage bavuga ko ubu bwiherero bwakabaye bukoreshwa n’abagana aka Karere ka Gisagara ndetse n’abahinga mu gishanga cya Duwane, ariko ngo siko bigenda kuko  buhora bufunze  bugafungurwagusa hari abayobozi bahanyura bagiye mu birori  muri aka Karere.

Aba baturage bavuga ko niba haranabuze n’uwabucunga, bamushaka bakajya bamwihembera riko bukajya buhora bufunguye, kuko babura aho bikiranurira n’umubiri iyo bari mu ngendo.

Umuturage yagize ati Urabona ubu bwiherero buri mu gishanga duhingamo, kuba bufunze rero usanga bibangamye cyane kuko tubura ubwiherero kandi bwubatse, bitewe n’uko buhora bufunze bigatuma tujya kwiherera mu mashyamba no mu ngo z’abaturage.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Clisante Giraneza avuga ko atari azi ko ubu bwiherero buhora bufunze dore ko hashyizweho umukozi ushinzwe kubufungura.

Ati Twashyizeho abashinzwe kuzitaho bashyiraho umukozi uhoraho turasuzuma turebe imikorere ye bikosorwe.”

Uretse ubu bwiherero aba baturage basaba ko bwafungurwa abaturage bakajya babukoresha, abahinga muri iki gishanga cya Duwane bavuga ko iki gishanga ari kinini kikaba gihuriramo abantu benshi,ariko ugasanga nta bwiherero rusange bwubatswe buzajya bukorershwa n’aba baturage, bigateza umwanda mu mashyamba.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *