wex24news

Kidum agiye gutaramira i Kigali

Kidum uri mu bahanzi b’abanyamahanga bamaze gukorera ibitaramo byinshi mu Rwanda, , yamaze guteguza icyitwa ‘Soirée dancente’ ateganya gukorera mu Mujyi wa Kigali ku wa 23 Kanama 2024.

Iki gitaramo Kidum avuga ko ari icyo kwishimana n’abakunzi be b’igihe kirekire amaze kugira mu Rwanda n’ibitaramo birenga ijana amaze gukorera mu rw’imisozi igihumbi.

Ni igitaramo kizabera muri Camp Kigali mu Mujyi wa Kigali ku wa 23 Kanama 2024 aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 15Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 200Frw ku meza ariho n’icupa ry’umuvinyo.

Kidum yatagaje ko yishimira kuba ari we muhanzi utari Umunyarwanda umaze kuhataramira inshuro nyinshi.

Ati “Ni ibitangaza, sinzi niba hari undi muntu urabikora nk’uku gusa nishimira ko ndi umunyamahanga wa mbere umaze gutaramira inshuro nyinshi mu Rwanda. Ndishimye kuba ngiye gutaramana n’abakunzi banjye rwose, ndabasaba kuzitabira ari benshi kandi ndabizeza kuzabaha ibyishimo.”

Imyaka irenga 21 igiye gushira kuva Kidum yatangira gutaramira mu Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *