Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Rujambara mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, batunga agatoki Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari kubaka ruswa ntanatinye kuyaka n’abahohotewe, ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko bugiye kubigenzura.
Ni nyuma y’uko umuturage witwa Uwambajimana Marine wo muri aka Kagari ka Rujambara, avuze ko yahohotewe ubwo yajyaga mu kabari, nyirako akamukubitiramo.
Uyu muturage avuga ko nyuma yo guhohoterwa, yagannye ubuyobozi bw’ibanze akajya ku Kagari kuregera Umunyamabanga Nshingwabikorwa, ariko akamusaba kubanza gutanga ibihumbi 10 Frw.
Yagize ati “Yarambwiye ngo ndaje ndakwanika mu gasima ariko kukwanikamo nkuhagaritse nutabanza ngo uzane ibihumbi icumi nabwo nturi bumbone. Ngo nyirikabari agomba guhannwa nawe ugahanwa, kuko niba acuruza amasaha yarenze nawe uba wakererewe.”
Ibi bivugwa n’uyu muturage, hari n’abandi bavuga ko badapfa kubona serivisi kuri aka Kagari batabanje gutanga amafaranga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Aka Kagari ka Rujambara Nyiracumi Alphonsine uvugwaho kwaka ruswa, abihakana yivuye inyuma.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Mapambano Cyriaque yavuze ko ubuyobozi bugiye gukurikirana ibivugwa n’aba baturage kugira ngo niba byarakozwe, uyu muyobozi abiryozwe.