wex24news

M23 iravuga ko idategetswe kubahiriza ibyemezo byose byafatiwe mu nama 

Nyuma y’uko Inama yahuje Guverinoma y’u Rwanda, iya DRC n’iya Angola, yanzuriwemo ko impande zihanganye mu burasirazuba bwa Congo zihagarika imirwano, umutwe wa M23 uravuga ko udategetswe kubahiriza ibyemezo byose byafatiwe mu nama utatumiwemo utanashyizeho umukono.

Abo ba Kaina n'abandi bagifite agahinda bazaze tuzabasaba imbabazi – Umuvugizi wa M23

Inama yabaye mu cyumweru gishize tariki 30 Nyakanga 2024 yahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Angola nk’umuhuza, yari yafashe ibyemezo birimo gusaba impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC guhagarika imirwano.

Ni icyemezo cyagombaga gutangira kubahirizwa saa sita z’ijoro ryo ku wa 04 Kanama 2024, ariko imirwano yo yarakomeje, ndetse umutwe wa M23 ukomeje gufata ibice binyuranye birimo ibyegereye Igihugu cya Uganda.

Dr Balinda Oscar, Umuvugizi Wungirije w’Umutwe wa M23, mu kiganiro cyihariye yagiranye na Radio 10 ndukesha iyi nkuro, yavuze ko igihe cyose uyu mutwe urwana wirwanaho unarwana ku baturage bakomeje kuvutswa uburenganzira bwabo by’umwihariko Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Avuga ko kuba bakomeje gufata ibi bice ndetse banakomeje imirwano, nyuma y’ibyemezo byafatiwe muri iriya nama, nta gitangaza kirimo.

Ati Twaravuze tuti ‘Ibyemezo bifatiweyo ntabwo biri automatique [si itegeko] ko twe twabyemera’, ariko bibaye bifitiye abaturage bacu akamaro, twabikurikiza nk’uko byabaye umwaka ushize, uzi ko umwaka ushize habaye inama z’ibyo Bihugu byombi n’ubundi muri Angola badusaba gusubira inyuma, icyo gihe ndakubwira ko twabyemeye.”

Akomeza avuga ko icyo gihe nubwo M23 yahagaritse imirwano, ariko uruhande bahanganye rwo rwakomeje, bigatuma uyu mutwe na wo wongera kuyisubiramo.

Menya icyo America yashingiye ifatira ibihano abarimo abayobozo bo hejuru ba M23

Avuga ko inzira yonyine izatanga umuti w’ibi bibazo bituma habaho imirwano, uzava mu biganiro bizahuza uyu mutwe wa M23 na Leta ya Congo, kurusha inama nk’iyi iherutse guhuza u Rwanda na Congo.

Ati “Izo nama iyo zibaye gutyo, twebwe nk’Abakongomani tuba dufite ikibazo cy’umwihariko kandi icyo kizakemurwa n’imishyikirano hagati yacu nk’Abakongomani twenyine, ni ukuvuga hagati yacu nka AFC/M23 na Leta ya Congo.”

Dr Balinda Oscar avuga ko hagize uvuga ko M23 yarenze kuri kirya cyemezo cyo guhagarika imirwano nyuma y’uko uyu mutwe ufashe umupaka wa Ishasha uhuza DRC na Uganda, yaba atabeshye, kuko n’ubundi udategetswe kubahiriza ibyemezo byafatiwe mu nama utatumiwemo, kandi ko kariya gace bagafashe kubera impamvu yumvikana.

Ati Turabyemera hari ibyo twigeze dusinya se? ibintu byose ntabwo biri automatique, niba hariya hantu ha Ishasha hari indiri y’interahamwe za FDLR, bamerera nabi abantu, ku buryo umukongomani washakaga kujya mu murima we akagomba kuriha imisoro muri FDLR, ni bo bica inyamaswa, hariya hantu ni ahantu ha Pariki y’Igihugu, batwika amakara bagira bate, […] urumva rero abaturage bari bamerewe nabi cyane, byabaye ngombwa ko tujya kubatabara.”

Dr Balinda Oscar avuga ko mu bigomba gukorwa kugira ngo hatangire inzira zo gushaka umuti w’ibibazo, ari ugusenya umutwe wa FDLR ukamburwa intwaro, kuko ari wo muzi w’ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC.

Avuga ko kandi igihe cyose uyu mutwe wa FLRR kimwe n’indi mitwe yavutse ifatanya na FARDC nka Wazalendo, yasenywa, ari bwo M23 na yo yakwemera kubahiriza ibyemezo nk’ibi byo gutanga agahenge no guhagarika imirwano.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *