wex24news

Umukino wa Mukura VS na Rayon Sports ntukibaye

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda bwabwiye ikipe ya Mukura ko umukino wayo na Rayon Sports utakinwa Ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024 kubera ko kuri uwo munsi byahuriranye n’umukino wa Super Cup.

Mukura VS yari yatumiye Rayon Sports mu mukino wa gicuti wagombaga gukinwa ku munsi wayo yise ’Mukura Day 2024’ wari uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, umunsi APR FC na Police FC zizaba zihatanira igikombe cya Super Cup.

Image

Ubuyobozi bwa FERWAFA, bwatangarije ko bitakunda ko umukino ukinwa kuko wahuriranye n’igikorwa cyateguwe n’iri shyirahamwe cyo gutangiza shampiyona.

Ati “Umunsi wa Super Cup ni umunsi utangiza ku mugaragaro umwaka wa shampiyona. Ntabwo byakunda ko hagira andi makipe asanzwe ayikina ahura mu mukino wa gicuti”.

“Twatunguwe no kubona ikipe ya Mukura VS ibitangaje kandi itari yemererwa, twarangije kubasubiza ko bitakunda ko uwo mukino uba uwo munsi.”

Ikipe ya Mukura yateganyaga kwifashisha iki gikorwa imurika abakinnyi bashya benshi yaguze barimo Abanya-Ghana babiri nka rutahizamu Agyenim Boateng Mensah na myugariro Abdul Jalilu, Niyonizeye Fred yakuye muri Vital’O FC, Vincent Adams wayisubiyemo avuye muri Bugesera FC n’abandi.

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa Mukura ngo twumve igihe iki gikorwa kimurirwa cyangwa niba gikuweho burundu gusa ntabwo twashoboye kubabona.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *