Leta ya Uganda yohereje ingabo nyinshi ku mupaka mu rwego rwo kuba maso, nyuma yukobamwe mu bapolisi bahungiye muri iki gihugu, mu karere ka Kanungu.
Umutwe wa M23 uhanganye bikomeye n’igiisirikare cya FARDC, wigaruriye umupaka wa Ishasha, uri hafi y’igihugu cya Uganda.
Uyu ubaye umupaka wa gatatu umutwe wa M23 wigaruriye nyuma yo gufata uwa Bunagana muri Kamena 2022, Kitagoma wafashwe n’uyu mutwe mu Ukwakira muri uwo mwaka, yose ituriye akarere ka Kasoro muri Uganda.
Ushinzwe gutanga amakuru muri batayo ya kabiri mu ngabo za Uganda, Majoro Kiconco Tabaro, yatangaje ko kuri ubu ku mupaka uhuza Uganda na Congo hari gukorwa uburinzi budasanzwe nyuma y’imirwano ya M23 n’ingabo za Congo, bamwe mu bashinzwe umutekano ba Congo bahungiye muri Uganda.
Ati “aba Polisi ba Congo bafite intwaro zakiriwe ku mupaka wa Ishasha kuwa Gatandatu nimugoroba, mu karere ka Kanungu, nyuma yaho M23 ihafatiye. Aba bapolisi bakiriwe hagendewe ku mategeko mpuzamhanga.”
Yakomeje ati “ Umutekano ku ruhande rwacu ubu umeze neza kandi nta kibazo na gito dufite. Turakomeza gukorana n’abashinzwe umutekano kugira ngo babe maso ku mupaka kandi dusaba abaturage kwirinda ikintu cyose cyawuhungabanya.”
Ambrose Amanyine Mwesigye, komiseri w’Akarere ka Kanungu, avuga ko “ Bagitegereje amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe n’uw’ingabo kugira ngo barebe uko bakemura ikibazo cy’abapolisi ba Congo bahungiye muri Uganda, bafatwa nk’impunzi .”