wex24news

Perezida Tshisekedi yavuze ku burwayi bwatumye ajya mu Bubiligi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yatangaje ko yagiye mu Bubiligi kuvurwa n’abaganga be bahoze bamuvura kuva mu 2022, aba agumyeyo kugira ngo abashe gukira azabone gusubira mu gihugu cye akomeze imirimo.

Perezida Tshisekedi yagiye i Bruxelles nyuma yo kuyobora inama y’abaminisitiri yabaye tariki 2 Kanama 2024, agiye kwivuza indwara amaranye igihe ya ‘hernie discale’, ndetse muri gahunda ya muganga yari afite harimo no kubagwa.

Uyu Mukuru w’Igihugu yari amaze iminsi akurikiranwa n’itsinda rye ry’abaganga bo mu bitaro byo mu kigo cya gisirikare cya Tshatshi.

Perezida Tshisekedi ukiri mu Bubiligi kuri uyu wa 6 Kanama 2024, yabwiye Top Congo FM ko yabanje gutumaho uyu muganga wo mu Bubiligi wamuvuye ubu burwayi mu 2022 ngo amusange i Kinshasa kuko atashakaga kuva mu gihugu, ariko amusaba kujya mu Bubiligi kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwizewe.

Ati “Nari namutumyeho ngo aze i Kinshasa kuko ntashakaga kuhava nubwo byasabaga ko habaho n’igikorwa cyo kubagwa, mbere yari yashimye ibikoresho dufite mu bitaro bya Tshatshi ariko ahitamo ko nza aha [mu Bubiligi] kugira ngo ibizamini bibashe gukorwa neza mu buryo yizeye.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko ibikorwa by’ubuvuzi “byagenze neza hanyuma mfata igihe cyo kubanza koroherwa kugira ngo mbashe kugaruka kandi ubu meze neza, niteguye kongera kugaruka mu imirimo nsanzwemo.”

Nubwo Tshisekedi avuga ko ameze neza ariko nta gahunda ihamye y’igihe azavira mu Bubiligi ihari, kuko igihe umunyamakuru yamubajije itariki nyirizina yo gusubira mu gihugu cye yasubije ko ari “vuba bishoboka. Muzabibona vuba cyane niteguye gusubira mu rugo.”

Kugeza ubu ibikorwa byinshi bikomeye mu gihugu byitabirwa na Minisitiri w’Intebe Judith Tuluka Suminwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *