wex24news

Itorero Ebenezer Rwanda ryafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwahagaritse ibikorwa byose by’inzego zose z’Itorero Ebenezer Rwanda.

Ni ibikubiye mu ibaruwa ubuyobozi bw’uru rwego bwandikiye ubw’itorero Ebenezer Rwanda, bugaragaza ko rihagaritswe bitewe n’impamvu zinyuranye zirimo amakimbirane n’umwuka mubi.

RGB yagaragaje ko hashigiwe ku Itegeko n° 72/2018 ryo kuwa 31/8/2018 rigena imikorere n’imitunganyirize by’imiryango ishingiye ku myemerere cyane cyane mu ngingo yaryo ya 16 na 20 n’andi mategeko mu gufata icyo cyemezo.

Uru rwego rufite inshingano zo kugenzura imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerer, rwagaragaje ko iryo torero ryagize ibibazo by’abayobozi bafite imiyoborere mibi harimo no gushaka kugurisha itorero mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kwikubira umutungo w’itorero.

Ibyo byabaye mu Ukuboza 2022 ubwo hashyirwaga itangazo hanze ryavugaga ko rumwe mu nsengero z’iri torero ruri ku isoko.

Urwashyizwe ku isoko ni urusengero ruherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Kagugu, mu Mudugudu wa Giheka.

Urwo rusengero rwagurishwaga miliyoni 400 Frw, ruri ku buso bwa metero kare 3200, ndetse ko rushobora kwakira abasaga igihumbi na ’parking’ ijyamo imodoka 200, kandi hari n’inzu nto ku ruhande.

Nyuma y’igihe haje gusohoka irindi tangazo riviguruza iby’igurishwa ry’urwo rusengero.

RGB kandi yagaragaje ko muri Ebenezer Rwanda yagerageje gukemura ibyo bibazo byarimo mu rwego rwo kurengera inyungu z’abakristo no kugarura ituze mu itorero , ishyiraho ubuyobozi bw’agateganyo ariko nyuma nabwo bukaza gucikamo ibice.

Yongeye kwibutsa kandi ko muri iryo torero harimo amakimbirane yafashe indi ntera bitewe n’imyifatire ya bamwe mu bayobozi n’abakristo, bikagera aho bibangamira ituze rya rubanda.

Ni ibintu ngo byabaye mu mashami y’iryo torero arimo Kanombe na Giheka aho impande zihanganye zateje umutekano muke maze inzego z’umutekano zikahagoboka.

Indi mpamvu yatumye rifungwa kandi ni ukuba bigaragara ko Itorero ridafite icyerekezo gifatika kuko mu bayobozi nta n‘umwe ufite impamyabumenyi mu by’iyobokamana nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere kandi igihe cy’imyaka itanu cyo gushaka ibyo byangobwa cyatanzwe n’itegeko cyararangiye muri Kanama 2023.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *