wex24news

ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, aho Lisansi yagabanutseho ibiceri 34 Frw.

Image

Ibi biciro bishya bitangazwa buri mezi abiri, byagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki Indwi Kanama 2024, bigatangira kubahirizwa ku isaha ya saa moya z’umugoroba (19:00′) wa none, aho igiciro cya Linsansi cyashyizwe ku mafaranga 1 629.

Iki giciro cya Lisansi cyagabanutseho amafaranga 34 Frw kuko ibiciro byaherukaga gutangazwa tariki 05 Kamena, igiciro cya Lisansi kitagombaga kurenza amafaranga 1 663 kuri Litiro.

Icyo gihe kandi nabwo igiciro cya Lisansi na cyo cyari cyagabanutseho amafaranga 101 Frw kuko cyari cyashyizwe ku 1 663 Frw kivuye ku mafaranga 1 764 Frw.

Ni mu gihe igiciro cya Mazutu cyo cyashyizwe ku mafaranga 1 652 Frw, aho cyo cyagumye ku giciro cyari kiriho mu mezi abiri ashize, kuko ibiciro byari byatangajwe mu ntangiro za Kamena, n’ubundi Litiro ya Mazutu yari yashyizwe kuri aya mafaranga 1 652 Frw.

Icyo gihe bwo, igiciro cya Mazutu cyari cyagabanutseho amafaranga 32 Frw, kuko cyari cyavanywe ku mafaranga 1 684 Frw ku biciro byari byatangajwe muri Mata 2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *