wex24news

Ambasade ya Tanzania yaburiye abaturage bayo

Ambasade ya Tanzania mu Bwongereza yatanze umuburo ku banya-Tanzania bari muri iki gihugu, ibasaba kwigengesera muri ibi bihe hari kuba imyigaragambyo yuzuyemo urugomo mu mijyi myinshi yo mu Bwongereza, Wales no muri Irlande y’Amajyaruguru iri kwibasira abimukira.

Walthamstow protesters

Ambasaderi wa Tanzania mu Bwongereza, Mbelwa Kairuki, yabwiye ikinyamakuru cya The Citizen, ko uyu muburo ugamije kugira inama abanya-Tanzania baba mu Bwongereza, ko batagomba kujya mu bice bishobora gutuma bagerwaho n’ibyago runaka biturutse kuri iyi myigaragambyo.

Kairuki yagize ati “Turasaba abari hano kwirinda kujya muri utwo duce [turimo imyigaragambyo] kandi aho bishoboka bagasaba ubufasha Ambasade yabo.”

Uretse Tanzania yatanze uyu muburo, ibindi bihugu nka Nigeria na Kenya na byo byamaze kumenyesha abaturage babyo batuye mu Bwongereza ko bagomba kwitwararika.

Kugeza ubu abantu bagera kuri 400 bamaze gutabwa muri yombi kubera iyi myigaragambyo ndetse Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Keir Starmer, akaba yarahamagaje inama yindi yo kwiga kuri iki kibazo.

Sky News, yatangaje ko abapolisi 6000 bamaze gushyirwa mu mihanda hirya no hino mu duce 30 kugira ngo bahangane n’iki kibazo, Aho umuyobozi wa Londres, Sadiq Khan, yihanangirije abaturage avuga ko umuntu wese uri kunyuranya n’amategeko agomba gukurikiranwa.

Komiseri wa Polisi mu mujyi wa Londres, Sir Mark Rowley, na we yavuze ko bazakurikiza amategeko mu buryo bwuzuye, asezeranya ko bazahangana n’abakora imyigaragambyo.

Abigarabambya bari kwibasira imisigiti na za hoteli aho abimukira bari kuba mu mijyi igiye inyuranye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *