wex24news

Noah Lyles yikuye mu Mikino nyuma yo kwandura Covid-19

Umunyamerika usiganwa ku maguru, Noah Lyles wari utegerejweho kwandika amateka mu Mikino Olempike yamaze kumenyesha abakunzi be ko nta yindi azakina nyuma yo kwandura Covid-19.

Mu marushanwa yabaye ku wa Kane, tariki ya 8 Kanama 2024, Noah yagize ikibazo yikubita hasi bitunguranye ubwo bari bamaze gusiganwa muri metero 200 yafataga nk’inzozi ze.

Abenshi bari bazi ko uyu mukinnyi byibuze aza guhita yongera agakora itandukaniro akabona umudali wa Zahabu nk’uko yari yabikoze mu gusiganwa muri metero 100, ariko ntibyamukundira, atwara uw’Umulinga.

Ibyo yakoze byose yabishyizeho akadomo binyuze mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ashimira abakunzi be ndetse n’abandi bari bahanganye na we.

Ati “Mbere na mbere ndashima Imana yamfashije muri iyi mikino, ndashima buri wese wampaye ubutumwa bwo kunyifuriza ineza, Ndatekereza ubu noneho ari iherezo ku mikino nagombaga guhatanamo muri uyu mwaka wa 2024. Ntabwo bigenze nk’uko nahoze mbirota ariko nagize ibyishimo byinshi mu mutima wanjye. Nizere ko buri wese yishimye, haba ku bo twari duhanganye n’abadukurikiye. Tuzabonane ubutaha.”

Abakinnyi barenga 40 mu bitabiriye imikino Olempike bamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 ndetse abandi bagaragaza ibimenyetso by’indwara z’ubuhumekero kuva imikino Olempike yatangira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *