wex24news

Chiffa yerekanye umusore yihebeye

Chiffa Marty wahoze akundana n’umuhanzi Yvan Buravan, nyuma yo kwambikwa impeta y’urukundo muri Mata uyu mwaka, bwa mbere yagaragaje umusore yemereye ko azabera umugore.

Chiffa yashyize hanze amafoto agaragara nk’uri mu biruhuko mu Rwanda ari kumwe n’umusore witwa Bendero, uheruka kumwambika impeta. Uyu mukobwa nta yandi magambo menshi yakurikije aya mafoto. Uyu musore bakundana bivugwa ko atuye mu Bwongereza.

Muri Mata, Chiffa Marty binyuze kuri Snapchat yashyize hanze amashusho agaragaza ko yishimiye ibihe arimo n’umukunzi we mushya wamusabye kuzamubera umugore undi na we akabyemera.

Mu butumwa yasangije abamukurikira yashimiye Imana imuhaye umugabo yishimira kumubona iruhande rwe.

Yanditse agira ati “Urakoze Mana ku bw’umugabo mfite mu buzima bwanjye, kuboneka kwe, inkunga ye n’urukundo rwose anzanira buri munsi, nshimishijwe no kumubona iruhande rwanjye.”

Icyo gihe, ntiyashatse kugaragaza isura y’uyu musore yihebeye nyuma ya Yvan Buravan bakundanaga witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022.

Chiffa Marty yamenyekanye cyane mu myidagaduro y’u Rwanda nyuma y’uko Yvan Buravan yitabye Imana, uyu akaba yaragarutsweho cyane nk’uwari umukunzi we. Ni umukobwa usanzwe atuye i Burayi ariko wari i Kigali mu gihe cyo guherekeza mu cyubahiro uwari umukunzi we.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *