wex24news

Perezida Ramaphosa na Lourenço baganiriye ku kibazo cya RDC

Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yasuye igihugu cy’Angola kugira ngo aganire na mugenzi we w’icyo gihugu Joao Lourenço, ku ngingo zirimo ikibazo cy’Umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Image

Perezida  Ramaphosa yageze i Louanda kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kanama 2024.

Ibiro bya Perezida Ramaphosa byatangaje ko we na mugenzi Joao, biteganyijwe ko bungurana ibitekerezo ku ngingo zifitiye inyungu ibihugu byabo byombi, harimo ikibazo cya RDC n’Akarere biherereyemo, ndetse n’umugabane wose, by’umwihariko barashaka gushakira umuti urambye amakimbirane akomeje kwigaragaza ku mugabane w’Afurika.

Igihugu cy’Afurika y’Epfo ni cyo kiyoboye ingabo z’Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC) zoherejwe mu Burasirazuba bwa Congo gufasha ingabo za Leta FARDC kurwanya M23. Ni iguhugu cyohereje abasirikare 2 900, mu Kuboza 2023, baje mu butumwa bwa SADC.

Perezida Lourenço ni we muhuza washyizweho n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), kugira ngo ahe umurongo ikibazo cya RDC, hagamijwe kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwayo ndetse no kunga u Rwanda na RDC bitumwikana, kuva amakimbirane muri RDC yatangira, aho RDC ishinja u Rwanda gufasha M23, ibirego u Rwanda ruhakana ruvuga ko nta shingiro bifite.

Uruzindo rwa Perezida Ramaphosa i Luanda muri Angola, ruje rukurikira, inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda, RDC n’Angola bahuriyeyo, baganira ku gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri RDC, bemeranyijwe ko hagomba kubaho agahenge k’imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) na M23, ibera muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ni agahenge kari gateganyijwe tariki ya 4 Kanama, icyakora M23 yo yatangaje ko ayo masezerano itayemera kuko itigeze itumirwa muri iyo nama.

Ni mu gihe kandi ejo ku wa Gatatu, inzego z’ubutasi z’u Rwanda, RDC n’Angola na bo bahuriye i Luanda baganira ku makimbirane yo muri RDC ndetse n’uko umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 warandurwa burundu.

Ibiro bya Ramaphosa byatangaje ko yasuye Angola, nyuma y’amakuru yavugaga ko Perezida Lourenço yari yavuganye kuri Telephone n’Umunyamabanga wa Leta, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amarika(USA), Anthony Blinken, washimye cyane ukuntu Angola irimo kwitwara mu buryo bwa dipolomasi no kuba ikomeje intego yo gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, harimo gusaba ko habaho agahenge k’imirwano.

Benshi biteze kureba ikizava mu ruzinduko rwa Ramaphosa muri Angola, mu gihe ubwo aheruka gusura u Rwanda muri Mata uyu mwaka, Umukuru w’Igihugu cy’Afurika y’Epfo yavuze ko amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC akwiye gukemurwa mu nzira za poliki.

Abatavuga rumwe na Ramaphosa bamunega kohereza ingabo muri RDC kurwanya M23, nyamara nta myitozo ihagije zahawe, aho hamaze kubarurwa abasirikare 7 b’Afurika y’Epfo biciwe muri iyo ntambara.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *