wex24news

RMB yasobanuye impamvu yahagaritse ubucukuzi bw’amabuye ya Berylium

Ikigo Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) cyatangaje ko cyabaye gihagaritse ibikorwa byo kohereza hanze amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa ‘beryllium’ kubera ibibazo byagaragaye mu bucukuzi bwayo, birimo amakimbirane n’imvururu bibushingiyeho.

Ubu bwoko bw’amabuye y’agaciro bwa beryllium, ni bumwe mu bwihagazeho ku isoko, cyane ko bukoreshwa mu nzego zikomeye zirimo ibijyanye n’indege no mu bikoresho bya gisirikare, mu bikoresho by’ikoranabuhanga, ndetse no mu ngufu za nikereyeli.

Mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 08 Kanama 2024, Ikigo Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda cyatangaje ko cyabaye gihagaritse ibikorwa byo kohereza hanze aya mabuye y’agaciro.

Muri iri tangazo, RMB yavuze ko “Imenyesha ihagarikwa ryo kohereza hanze beryllium, kubera ibibazo byaragaye by’ubucukuzi budakurikije amategeko ndetse n’amakimbirane n’imvururu bifitanye isano.”

Iki kigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda, gitangaza ko muri iki gihe habaye hahagritswe ibikorwa byo kohereza hanze ubu bwoko bw’amabuye y’agaciro, hagiye gukorwa ubusesenguzi n’igenzura ku birego byakiriwe by’ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse hakazanashyirwaho amabwiriza ajyanye n’ubucuruzi bw’aya mabuye y’agaciro.

RMB ntiyatanze umucyo kuri ibyo bibazo nyirizina bivugwa muri ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo muri ubu bwoko bwa beryllium, birimo n’amakimbirane n’imvururu bifitanye isano.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *