wex24news

Trump na Kamala Harris bagiye guhurira mu kiganiro mpaka

ABC News yatangaje ko abakandida babiri ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka Donald Trump na Kamala Harris bemeye guhurira mu kiganiro mpaka.

Donald Trump speaks during a press conference at his Mar-a-Lago estate on August 08, Vice President Kamala Harris speaks at her presidential campaign rally at Detroit Metropolitan Wayne County Airport in Romulus, MI on August 7

Icyo kiganiro mpaka cya ABC News, giteganyijwe kuri uyu wa 10 Nzeri 2024.

Ibyo kandi byemejwe na Donald Trump abinyujije kuri X, wagaragaje ko azishimira kuba yasobanura demokarasi ye mu buryo bunoze ndetse ashimangira icyifuzo cyo kuba habaho ibindi biganiro mpaka bibahuza mbere y’amatora nyirizina.

Donald Trump yagaragaje ko nibura bari bakwiye kwakirwa n’ibindi binyamakuru bikomeye nka Fox News na NBC.

Kamala Harris na we yemeye ko azitabira icyo kiganiro mpaka cyateguwe na ABC News.

Yagize ati “Ntegereje kuzakorana ikiganiro mpaka na Donald Trump, twahawe itariki ya 10 Nzeri. Numvise ko we yamaze kubyemera kandi nanjye ndagitegereje.”

Iki kiganiro kizayoborwa n’Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi wa ABC News, David Muir ndetse azaba afatanyije na mugenzi we Linsey Davis.

Ni ku nshuro ya kabiri Donald Trump agiye gukora ikiganiro mpaka muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza kuko yaherukaga kugikora muri Kamena 2024 ubwo yari ahanganye na Perezida Joe Biden waje kwikura mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Trump kandi yagaragaje ko igitangazamakuru cya CBS nacyo kizakira ikiganiro mpaka hagati y’abakandida ku mwanya wa Visi Perezida ari bo JD Vance uhagarariye Aba-Républicains na Tim Walz uhagarariye Aba-Démocrates.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *