Corneille Nangaa uyobora Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahaye inkwenene igihano cy’urupfu yakatiwe n’urukiko rw’i Kinshasa ku wa Kane.
Urukiko rwa gisirikare muri Congo rwakatiye Nangaa n’abandi baregwa hamwe, by’umwihariko Nangaa ahabwa igihano cy’urupfu nyuma yo guhamywa ibyaha by’ubugambanyi n’iby’intambara.
Nangaa wakatiwe adahari dore ko ari kumwe n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Congo, yanenze urwo rubanza abinyujije kuri X, avuga ko bigaragaza ubwoba Leta ya Kinshasa ifitiye ihuriro AFC.
Ati “Iyo ubutegetsi bwatangiye kugira ubwoba, buba bubona neza ko bugiye guhanguka. Iyi kinamico yiswe urubanza n’ibihano bidafututse byayitanzwemo, ni ikimenyetso cy’ubwoba bw’ubutegetsi bwabuze epfo na ruguru, busigaje kugwa.”
Nangaa yavuze ko nta bwoba atewe n’ibihano yahawe, kuko bitaza guhagarika urugamba rwo guharanira kubohora Congo.
Yavuze ko Congo nimara kubohorwa, abagize uruhare muri urwo rubanza bazasabwa gusaba imbabazi.
Mu mpera za 2023 nibwo Nangaa wahoze ayoboye Komisiyo y’Amatora muri Congo, yashinze Ihuriro AFC arishingira i Nairobi. Iryo huriro rya politiki, rikorana n’umutwe wa M23 mu ntambara igiye kumara imyaka itatu igamije kubohora Congo.
Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Constant Mutamba yavuze ko bagiye gusohora impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi abarimo Nangaa, bakatiwe badahari.