wex24news

Ishimwe yahawe gusifura umukino wa APR FC na Police FC

Umusifuzi Mpuzamahanga wo hagati, Ishimwe Jean Claude ’Cucuri’, yahawe kuzayobora umukino uruta indi mu Rwanda “FERWAFA Super Cup” uzahuza APR FC na Police FC ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Kanama 2024.

Image

Uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu saa cyenda kuri Kigali Pelé Stadium, wahawe umusifuzi Ishimwe Jean Claude “Cucuri” ufatwa nk’umwe mu basifuzi bagaragaza ubunyamwuga mu kazi kabo.

Abandi basifuzi bazungiriza Ishimwe na bo ni mpuzamahanga aho umwungiriza wa mbere azaba ari Mutuyimana Dieudonné, Ishimwe Didier azaba ari umwungiriza wa kabiri, mu gihe Ruzindana Nsoro Twagi ari Umusifuzi wa kane.

Komiseri w’umukino azaba ari Nduwumwami Jean Alpha.

APR FC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2023/24 mu gihe Police yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2024 itsinze Bugesera FC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

APR FC iheruka gutwara FERWAFA Super Cup mu 2018 itsinze Mukura VS, kwinjira kuri uyu mukino utegerejwe n’abatari bake ni 2000 Frw, ahatwikiriye ni 5000 Frw mu gihe muri VIP ari 10, 000 Frw.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *