wex24news

Zambia yafunze imipaka yayo na RDC

Guverinoma ya Zambia kuri uyu wa 10 Kanama 2024 yatangaje ko yafunze imipaka itatu yo ku butaka ihuza iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi mipaka: Kasumbalesa, Sakania na Kipushi, yafunzwe nyuma y’aho ubutegetsi bwa RDC bufashe icyemezo cyo gukumira inzoga, ibinyobwa byoroheje na sima bituruka muri Zambia.

Guverinoma ya Zambia yasobanuye ko icyemezo cyo gukumira ibi bicuruzwa gihabanye n’amasezerano y’ubuhahirane yagiranye n’iya RDC.

Minisitiri ushinzwe ubucuruzi bwambukiranya imipaka wa RDC, Julien Paluku Kahongya, yatangaje ko guverinoma y’igihugu cyabo kuri uyu wa 11 Kanama 2024 yatangiye kuganira n’iya Zambia kugira ngo iyi mipaka ifungurwe.

Minisitiri Paluku yasobanuye ko icyemezo guverinoma ya RDC kigamije kuzigamira isoko ibikorwa n’inganda z’iwabo, kandi ko cyubahiriza amasezerano ibihugu byombi byagiranye n’amabwiriza y’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubucuruzi, WTO.

Nyuma y’iki kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rihuza amashusho, Minisitiri Paluku yatangaje mu masaha make ari imbere impande zombi zihurira mu mujyi wa Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga kugira ngo zikemure aya makimbirane.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *