wex24news

Polisi yaburijemo imyigaragambyo y’Aba Gen-Z

Polisi yo muri Tanzania, yatangaje ko yaburijemo imyigaragambyo y’urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Tanzanian police officers patrol outside Garagara Playground polling station in Mtoni, Zanzibar, on October 28, 2020. (Photo by Patrick Meinhardt / AFP) (Photo by PATRICK MEINHARDT/AFP via Getty Images)

Ni urubyiruko rusaga ibihumbi 10 rubarizwa muri iri shyaka, aho rwari rwahuje gahunda yo guhurira mu Mujyi wa Mbeya mu Majyepfo y’iki gihugu kuri uyu wa Mbere taliki 12 Kanama 2024 ngo bigaragambye, ariko Polisi iba yabimenye kare ibiburizamo.

Polisi yamenye ko ngo bari gukora iyi myigaragambyo, bitwaje ko barimo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko uba kuri uyu wa Mbere.

Umukuru wa polisi ya Tanzaniya, yavuze ko yari afite amakuru ko uru rubyiruko ruri bwitwaze uwo munsi wabo hanyuma bagakora imyigaragambyo mu kajagari.

Itangazo polisi ya Tanzaniya yasohoye, yavuze ko iyi myigaragambyo yari yateguwe nk’iy’abakiri bato bazwi nka Gen- Z iherutse kuba muri Kenya.

Iri tangazo rigira riti: “ Polisi yafashe icyemezo cyo guhagarika amahuriro yose cyangwa imyigaragambyo irimo gutegurwa ku munsi wahariwe urubyiruko kuko ishobora guhungabanya amahoro.

Ubuyobozi bw’ishyaka rya Chadema, buhakana ko hari imyigaragambyo yateguwe. Bavuga ko bababajwe no kuba hari abanyamuryango babo basubijwe inyuma ku ngufu abandi bakanafatwa bagafungwa ubwo barimo berekeza i Mbeya.

Imyigaragambyo y’urubyiruko ruzwi nk’aba Gen-Z , yarikoroje cyane muri Kenya kuva muri Gicurasi uyu mwaka. Aba bakiri bato ubwo biraye mu mihanda bamagana izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa bimwe kugeza n’ubu rukaba rukigeretse hagati yabo na Perezida Ruto bamusaba kwegura.

Iyi myigaragambyo, yaje gukomereza no muri Uganda ariko Inzego z’umutekano ziba maso ziyiburizamo , aho bamwe banatawe muri yombi rugikubita bituma bagenzi babo bahindura ibitekerezo barayihagarika.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *