wex24news

Padiri Jean Bosco Ntagungira yagizwe Musenyeri wa Diyosezi Butare

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francisco, yagennye Padiri Jean Bosco Ntagungira nka Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, asimbuye Rukamba Philippe wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Papa kuri uyu wa Mbere, niryo rivuga izo mpinduka muri Kiliziya y’u Rwanda.

Padiri Ntagungira yari asanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis muri Arikidiyosezi ya Kigali. Yavutse ku wa 3 Mata 1964, yiga mu Iseminari nto ya Rutongo mbere yo gukomereza mu nkuru ya Nyakibanda.

Yahawe Ubusaseridoti ku wa Mbere Kanama 1993 muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Nyuma yo kuba Padiri, yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera kuva mu 1993 kugera mu 1994. Yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga mu mategeko ya Kiliziya nyuma yo kurangiza amasomo muri Kaminuza y’i Roma mu Butaliyani (Pontifical Lateran University) aho yize kuva mu 1994 kugera mu 2001.

Yabaye Umuyobozi ushinzwe Iyogezabutumwa muri Arikidiyosezi ya Kigali kuva mu 2001 kugera mu 2002 mbere yo kuba Umuyobozi wa Seminari Nto ya Mutagatifu Vincent ya Ndera.

Ubu yari mu buyobozi bw’Urukiko rwa Kiliziya urugereko rwa Kigali kuva mu 2002.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *