wex24news

abayobozi bakuru ba Chadema batawe muri yombi

Abayobozi b’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania barimo umunyamabanga Mukuru John Mnyika, Tundu Lissu n’abakuriye urubyiruko batawe muri yombi ku Cyumweru bakekwaho ibikorwa bibangamiye ituze rya rubanda.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishyaka Chadema ryanenze ibikorwa byo gukumira urubyiruko rwabo rwari mu mihanda rwitegura kujya kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wabaye kuri uyu wa 12 Kanama 2024.

Lissu n’abandi bayobozi ba Chadema bafungiye mu gace ka Mbeya, mu Majyepfo y’uburasirazuba bwa Tanzania ndetse kuva icyo gihe Polisi ya Tanzania yahise ihagarika ibyo bikorwa.

Undi muyobozi wa Chadema wafunzwe ni Umunyamabanga Mukuru John Mnyika, n’umuyobozi w’iri shyaka muri Zone ya Nyasa,John Mbilinyi.

Umuyobozi wa Chadema ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’itumanaho, John Mrema yabwiye The Citizen ko abashinzwe umutekano bagiye ku biro by’ishyaka muri zone ya Nyasa bagiye guhata ibibazo umuyobozi w’ishami ry’urubyiruko uzwi nka Bavicha.

Ati “Polisi yari yabanje kuvuga ko ibikorwa by’urubyiruko rwa Chadema bigaragaza ibimenyetso byo kubangamira ituze rya rubanda.”

Mu bagombaga guhatwa ibibazo kandi harimo Moza Ally wungirije Bavicha, n’umunyamabanga ushinzwe inyigisho no gucengeza amatwara y’ishyaka ku rwego rw’igihugu Twaha Mwaipaya.

Ati “Twakomeje kuvugana na polisi, ndetse twanageze ku muyobozi mukuru ariko ntiturabona igisubizo kitunyuze.”

Al Jazeera yanditse ko hari n’urundi rubyiruko rurenga 500 rwo muri Chadema rwatawe muri yombi ubwo rwerekezaga i Mbeya.

Chadema yashinje Polisi gukumira abayoboke bayo bari mu muhanda berekeza i Mbeya kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, ndetse ngo n’undi wese udakomoka muri Chama Cha Mapinduzi ntiyahitaga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *