wex24news

Rusine Patrick yambitse impeta umukunzi we

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru kuri imwe mu maradiyo akorera mu Rwanda yasabye umukunzi we Uwase Iryn Nizra bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, ko yazamubera umugore bakabana akaramata.

Image

Ni igikorwa yakoze anagisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024.

Rusine yashyizeho ifoto y’ibiganza by’umukunzi we yiteguye kwambikwa impeta bisanganirwa n’ibye byari bifite impeta yifuzaga kumwambika.

Maze ayiherekeresha amagambo agira ati: “Uyu munsi ushyize ikimenyetso ku ntangiriro y’umubano wacu wa burundu, mfatanyije na buri gutera k’umutima wanjye, nguhisemo. Ubuzima bwuzuye ibitwenge, urukundo no kuvumbura ibishya turi kumwe, sinjye uzabona tubanye nka gukunda ibihe byose ubuziraherezo.”

Yongeyeho ati: “Ku gukunda byampinduye umuntu mwiza kurushaho, ndashaka kuzasazana nawe, ngusezeranyije kuzakubaha no kugunda ibihe byose. Nzuzuza umunezero mu buzima bwawe no kuzahagararana nawe mu bihe bikomeye kubera wahinduye buri segonda rigize ubuzima bwanjye bwiza, ndagukunda.”

Rusine Patrick yagaragaje bwa mbere umukunzi we ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro z’uyu mwaka, aho batangaje ko nubwo bari bamaranye igihe bakundana banze kubishyira mu itangazamakuru hakiri kare.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *