wex24news

Umuturage akurikiranyweho kuniga Gitifu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba, , mu Karere ka Ngororero, Nshimiyimana Dieu Donne, yanizwe n’umuturage washakaga kumwiba telefoni, ajyanwa n’abaturage kwa muganga.

Amakuru atangwa n’abaturage ni uko uyu muyobozi ngo yaje kunigwa ndetse avunika akaguru , ajyanwa kwa muganga ameze nabi .

Abaturage bavuga ko ukekwa witwa Obedi  asanzwe ari igihaze ndetse ko atari ubwa mbere avuzweho ubugizi bwa nabi.

Umwe yagize ati “ Nasanze yamunigiyemo hano, uwo mugabo mumukuraho, ndavuga ngo uri kumuziza iki , amfashe akaboko, anancikanura arangije ariruka.”

Si ubwa mbere humvikana inkuru y’umuturage wahohoteye umuyobozi kuko , mu karere ka Nyagatare, uwitwa Safari George aheruka gufungurwa nyuma yo gukatirwa imyaka ibiri akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no kubangamira  inzego za Leta

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *