wex24news

General Nyamvumba yashyikirije Perezida wa Tanzania impapuro zimwemerera guhagararira u rwanda muri tanzania

Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Tanzania, General Patrick Nyamvumba, yashyikirije impapuro Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan; ukubutse mu Rwanda, aho yari yitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame.

Perezida wa Tanzania ukubutse mu Rwanda yakiriye Ambasaderi mushya warwo General Nyamvumba

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, nyuma y’amasaha macye Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan avuye mu Rwanda, aho yari umwe mu Bakuru b’Ibihugu bitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame byabaye ku Cyumweru tariki 11 Kanama.

Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, mu butumwa byatanze kuri uyu wa Mbere, byagize biti Uyu munsi Uwahawe guhagararira u Rwanda muri Tanzania, Amb. Gen Patrick Nyamvumba, yashyikirije impapuro Nyakubahwa Dr Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Tanzania.”

Amb. Gen Patrick Nyamvumba yashyikirije Perezida wa Tanzania impapuro zo guhagararira u Rwanda muri iki Gihugu, nyuma y’icyumweru kimwe.

General Patrick Nyamvumba watanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Tanzania, yagizwe Ambasaderi mu ntangiro z’uyu mwaka, inshingano yahawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 27 Gashyantare 2024.

Ambasaderi Gen. Nyamvumba yasimbuye Amb. Fatou Harerimana we wahawe ishingano zo guhagararira u Rwanda muri Pakistan, nyuma y’uko yari amaze umwaka umwe aruhagarariye muri Tanzania, aho yari yasimbuye Maj Gen Charkes Karamba, we wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia.

General Nyamvumba kandi, mu bihe byatambutse yagize inshingano zinyuranye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, yanabereye Umugaba Mukuru wazo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *