Leta zunze ubumwe za Amerika isanga amagambo Putin akomeza kuvuga yo kwikiza Ukraine ko ari nko kwikirigita agaseka.
Amerika yatangaje ibi , nyuma y’uko Putin akoranyije inama ya Gisirikare yo kwigiramo uko yagaba ibitero muri Ukraine.
Muri iyi nama Putin yabwiye igisirikare, ko bagomba guhashya umwanzi bakamukura ku butaka bw’uburusiya ku kiguzi byasaba cyose.
Amerika ikimara kumva aya magambo yavuze ko nta kidasanzwe Putin yatangaje kuko amagambo y’iterabwoba ngo kuri we ari ibisanzwe kandi amenyerewe.
Ni mu gihe ngabo za Ukraine zimaze iminsi 6 zigabye ku Burusiya cyakuye abaturage 121,000 mu byabo ndetse abandi 59,000 bategujwe ko igihe icyaricyo cyose bagomba guhunga.
Muri iyi minsi 6 ingabo za Ukraine zimaze kugenda ibirometero 30 ku butaka bw’uburusiya, kugeza ubwo byateye igihunga Ingabo z’u Burusiya.