wex24news

Ibyo Perezida wa Kenya n’uwa Somalia baganiriye bari mu Rwanda

Impera z’icyumweru gishize zabaye ibihe bidasanzwe ku Rwanda n’amahanga yifatanyije mu kwakira indahiro ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, wishimiye gukomeza kuba Umuyobozi w’Abanyarwanda mu myaka itanu iri imbere. 

Image

Indahiro ye yakurikiwe n’imbaga y’abantu batandukanye bari mu Rwanda no mu bice butandukanye by’Isi, ariko ibyo birori byabaye n’amahirwe yihariye y’Abakuru b’Ibihugu bitabiriye, yo kurushaho gutsura umubano n’amahanga.

Mu Bakuru b’Ibihugu babibonyemo amahirwe yo kwagura ubutwererane, harimo Perezida wa Kenya William Samoei Ruto n’uwa Somalia Hassan Mohamud, bagiranye ibiganiro bigamije gutsura umubano w’ibihugu byabo n’Akarere muri rusange. 

Nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Somalia, Perezida Mohamud na Ruto bunguranye ibitekerezo ku bibazo by’umutekano muke mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. 

Abakuru b’Ibihugu byombi baboneyeho kuganira ku kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byabo byombi. 

Perezidansi ya Somalia yagize iti: “I Kigali, Nyakubahwa Perezida Hassan Mohamud yahuye na Nyakubahwa Perezida William Ruto.  Ibiganiro byabo byibanze ku ngorane zugarije Akarere, hamwe n’imbaraga zashyizwe mu guhangana n’iterabwoba no kurushago gusuzuma inzego z’ubutwererane.”

Ubwo butumwa bwatanzwe n’Ibiro bya Perezida bukomeza bugaragaza ko Mohamud yiyemeje kurushaho kugira uruhare mu kwiyongera kw’amahoro n’umutekano by’Akarere.

Bombi kandi biyemeje kurushaho kwimakaza umubano ushingiye ku bufatanye hagati y’abaturage. 

Ubutumwa bukomeza bugira buti: “Bombi bagaragaje ukwiyemeza bashyize mu guharanira amahoro, umutekano n’iterambere birambye mu Karere bayobowe n’indangagaciro bahuriyeho.”

Ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama, ni bwo Perezida Kagame yarahiriye gukomeza kuyobora Abanyarwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere, nyuma yo gutsinda amatora n’amajwi 99,18%. 

Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma batandukanye bitabiriye uyu muhango wabereye muri Sitade Amahoro, ahari hateraniye abasaga 45 000 mungihe hari n’abandi ibihumbi amagana bari bakurikiye ibyo biganiro ku mbuga nkoranyambaga. 

Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda ko azakomeza gushyira mu bikorwa inshingano ze zose nk’uko ziteganywa n’Itegeko Nshinga, kandi akaba azakomeza kurushaho guharanira ubumwe n’iterambere ry’abaturage. 

Yashimangiye ko iyi manda nshya imusaba gukora cyane afatanyije n’Abanyarwanda bose, kandi nta kabuza Igihugu kizarushaho kugera ku byiza byinshi kurushaho. 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *