wex24news

Elon musk ategerejwe i Kigali

Elon Musk utegerejwe i Kigali ni umuherwe wa mbere ku Isi, umwanya yasimbuyeho Bernard Arnault, Umufaransa ufite Ikigo cy’Ubucuruzi cya LVMH.

Mayweather na Elon Musk bategerejwe mu Rwanda

Aya makuru yatangajwe n’Umunyamakuru wo muri Uganda, Andrew Mwenda, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘The Long Form Rwanda’ gikorera kuri murandasi. Icyakoze aya makuru nta rwego rwa Leta rurayemeza.

Mwenda yahishuye ko amakuru yayamenye nyuma yo kuvugana n’ushinzwe kureberera inyungu za Floyd Mayweather, umwe mu bakinnyi bakomeye bahoze bakina umukino w’iteramakofe.

Yagize ati: “We (Floyd Mayweather) na (Manny) Pacquiao barashaka gukinira mu Rwanda mu Ugushyingo.

Umukino w’abo bombi, uba ufite agaciro ka miliyoni 200$. Mayweather azaza hano mu kwezi gutaha kwa Nzeri, Elon Musk azaza i Kigali mu Ukwakira.”

Ni Amakuru kandi avuga ko yamenye biturutse ku bantu benshi mpuzamahanga baganira bityo akamenya ibyo bari gupanga.  

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *