wex24news

Abanye-Congo bari muri Amerika bongeye kwibasirwa na trump

Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye kwibasira Abanye-Congo, abita abicanyi bagiye mu gihugu cyabo bavuye mu magereza.

Mu kiganiro n’umuherwe Elon Musk cyabereye ku rubuga X kuri uyu wa 11 Kanama 2024, Trump ushaka kongera kuyobora Amerika, yavuze ko mu gihugu cye haherutse kwinjira Abanye-Congo 22 b’abicanyi.

Uyu munyapolitiki udashyigikiye gahunda yo gufungurira amarembo abimukira, yagize ati “Bari kuva muri Afurika, muri Congo. Hari abantu 22 baherutse kuva muri Congo kandi ni abicanyi. Bari kubajugunya. Bari kubakura muri gereza, urabizi ko kubafunga bihenze. Bari kubohereza muri Amerika.”

Mu mvugo ya Trump, ntabwo yagaragaje niba abo avuga ari abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Congo-Kinshasa) cyangwa se Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville).

Si ubwa mbere Trump yibasiye abimukira b’Abanye-Congo kuko no muri Gashyantare 2024 yarabikoze ubwo yari mu kiganiro cyateguwe na Fox News.

Yagize ati “Abantu bari kuva ahantu hose. Bari kuva muri Congo. Mu ijoro ryakeye babajije abantu bamwe bati ‘Mwabaga hehe?’ ‘Muri gereza’. Bose bari gusohoka muri gereza zabo, baza mu gihugu cyacu.”

Ubwo Trump yasuraga umupaka wa Amerika mu mpera z’uko kwezim na bwo yasubiyemo ko Abanye-Congo bari kwisukiranya mu gihugu cyabo, bavuye muri za gereza.

Ati “Abantu benshi bari kuza bavuye muri gereza muri Congo. Murebe muri gereza mu karere no ku Isi yose, bari gushiramo kuko bari kubohereza muri Amerika.”

Umuvugizi wa guverinoma ya Congo-Kinshasa, Patrick Muyaya, yatangarije televiziyo CNN ko ibyo Trump yavuze atari ukuri, asaba ko uyu munyapolitiki yareka kuvuga ibinyoma.

Ati “Ibyo avuga byose si byo. Ntabwo byigeze biba. Tumusabye kubihagarika [kuko] ni bibi ku gihugu.”

CNN yavuganye na Ambasaderi wa Congo-Brazaville muri Amerika, Serge Mombouli, avuga ko amagambo ya Trump nta shingiro afite.

Ati “Nta kuri kurimo kandi nta gihamya na kimwe kigaragaza ko ibyo avuga ari byo.”

Iyi televiziyo yagaragaje ko mu kiganiro na Elon Musk, Trump yabeshye inshuro zigera kuri 20. Ingingo yavuzeho cyane amakuru atari yo ni iy’abimukira binjira muri Amerika.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *