wex24news

Perezida Maduro niyemera kuva ku butegetsi arakurirwaho ibihano

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zishobora gukuraho ibihano zari zafatiwe Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro mu gihe yaba yemeye guha ubutegetsi uruhande rw’abatavuga rumwe na we.

Venezuelan President Nicolas Maduro speaks with the press after holding a meeting with FIFA president Gianni Infantino at the Miraflores Presidential Palace in Caracas, on October 15, 2021. (Photo by FEDERICO PARRA/AFP via Getty Images)

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ni yo yatangaje ko Maduro yatsinze amatora mu kwezi gushize ku majwi 52%, mu gihe umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Edmundo Gonzalez yagize amajwi 43%.

Abashyigikiye Edmundo Gonzalez n’abakunzi be bagaragaje ko batemeranya n’ibyatangajwe ndetse Leta zunze Ubumwe za Amerika zigaragaza ko Gonzalez ari we watsinze amatora.

Ikinyamakuru The Wall Street Journal cyatangaje ko mu biganiro by’ibanga ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Amerika n’abantu ba hafi ba Maduro, icyo gihugu cyagaragaje ko gishobora kumubabarira ku birego kimushinja birebana n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu gihe yakwemera ibyo asabwa.

Bamwe mu bayobozi b’Amerika, bagaragaje ko icyo gihugu kiri gushaka kuvugana n’ibihugu birimo Brazil, Mexique na Colombia ku buryo byafasha mu kwemeza Maduro ibyo asabwa.

Ku rundi ruhande kandi Gonzalez n’abambari be bijeje Maduro umutekano mu gihe yaramuka yemeye gutanga ubutegetsi.

Amerika yafatiye ibihano Perezida Maduro n’abandi banyapolitiki batandukanye n’abayobozi b’igisirikare mu wa 2020 bashinjwa ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’iterabwoba ‘Narco-terrorism’.

Icyo gihe kandi hashyizweho igihembo cya miliyoni 15 z’amadorali ku muntu watanga amakuru yageza ku ifatwa rya Perezida Maduro na miliyoni 10 z’amadorali ku bandi bayobozi.

Nubwo bimeze bityo ariko bivugwa ko ibyo biganiro bishobora kudatanga umusaruro kuko ngo n’umwaka ushize habayeho ibiganiro bisaba Perezida Maduro gutanga ubutegetsi ariko abyamaganira kure.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *