wex24news

Perezida Kagame yakiriye Umwami Mswati III

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umwami Mswati III wa Eswatini uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Mswati III yakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024. Yageze mu Rwanda i Kigali tariki 10 Kanama, yitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru Umwami Mswati III yagaragaye mu bayobozi Perezida Kagame yakiriye ku meza.

Biteganyijwe ko hagasinywa amasezerano y’ubufatanye n’ubutwererane mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda na Eswatini.

Kuva Umwami Mswati III yagera mu Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye. Ku wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, yasuye Icyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Ikoranabuhanga Irembo, asobanurirwa imikorere yacyo mu guteza imbere imitangire ya serivisi mu buryo bwihuse.

Akigera ku cyicaro cya Irembo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Kanama 2024, Umwami Mswati III yagiranye ikiganiro n’itsinda rigari ry’abakozi b’iki kigo gitanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yakiriwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula na Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi.

Mu biganiro byamaze iminota isaga 30, Umwami Mswati III yagaragarijwe imikorere y’uru rubuga ndetse kandi anagaragaza ubushake bwo gukorana na Leta y’u Rwanda mu rwego rw’ikoranabuhanga.

U Rwanda na Eswatini bisanganywe umubano n’ubufatanye mu ngeri zitandukanye cyane cyane mu bijyanye no kugorora imfungwa n’abagororwa.

Aba bayobozi b’Ingabo za Eswatini kandi bagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Juvenal Marizamunda. Bagejejweho ikiganiro cyibanze ku kwiyubaka kw’ingabo z’u Rwanda hamwe n’umutekano mu karere.

Mu ruzinduko rwabo, igikomangoma Sicalo Dlamini hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Eswatini, General Mashikilisana banasuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, aho bunamiye inzirakarengane zishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *