wex24news

Abagana ikigo nderabuzima cya Nyakigezi bavuga ko bahabwa serivisi mbi

Ikigo nderabuzima cya Nyakigezi kuri ubu abakigana bavuga ko bahabwa serivisi mbi ngo bahagere, mu gitondo saa moya bakahava saa cyenda, abafite iki kibazo cyane ni ababyeyi bari muri gahunda ya Shisha Kibondo, bagasaba inzego bireba ko bajya bahabwa serivisi ku gihe.

Iki kigo nderabuzima giherereye mu Murenge wa Nyakigezi, Akarere ka Nyabihu; ababyeyi bavuga ko ngo kuba birirwa ku kigo nderabuzima bategereje ifu ya Shisha kibondo yagenewe abana bari mu mirire mibi ngo bituma abana birirwa nanone ntacyo bafashe bigakomeza kubajyana mu murongo utukura nk’uko bamwe mu babyeyi Imvaho Nshya yasanze kuri icyo kigo nderabuzima babivuze.

Daphrose Nyirabashyitsi yagize ati: “Rwose iki kigo nderabuzima byo ni ibisanzwe ko abaje bakigana bahirirwa, ariko noneho umukozi ushinzwe kuduha ifu ya Shisha Kibondo we aradukabiriza tekereza kumara amasaha 8 na bwo ugataha utabonye ibyo ushaka, ibi rero bituma abana twasize mu ngo barushaho kumererwa nabi kuko uwo munsi baba biriwe batariye.”

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyakigezi Hirwa Yves yavuze ko na we iki kibazo yajyaga acyumva ko hari abagana iki kigo bahabwa serivisi itanoze ariko ngo agiye kubikurikirana ahereye muri serivisi zishinzwe kwita ku babyeyi bafite abana bahabwa Shisha Kibondo.

Yagize ati: “Tugiye kubanza tumenye impamvu abagana iki kigo bataka kuba bahabwa serivisi mbi muri rusange, ku bijyanye n’umukozi nawe ushyirwa mu majwi kuba adatanga serivisi nziza kuri Shisha Kibondo, ngiye kureba ikibitera kugira ngo atange serivisi mbi kandi buriya abaturage batatugannye natwe ntitwakora kandi serivisi nziza ni ngombwa ku muturage uje akugana.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu na bwo butangaza ko bugiye gukurikirana iki kibazo n’ubwo ngo butari bukizi, kandi busaba inzego zose guha serivisi nziza umuturage nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal abivuga.

Yagize ati: “Ntabwo twari tuzi neza koko kuri kiriya kigo hatangwa serivisi mbi harimo kurangarana abarwayi, urumva ni serivisi mbi kuri Shisha Kibondo iyo fu nayo ikwiye guhabwa ba nyirayo kandi bakayibonera ku gihe, turakomeza tubikurikirane tuganiriza ubuyobozi bwa kiriya kigo”.

Ikigo nderabuzima cya Nyakigezi gitanga serivisi z’ubuvuzi n’imibereho myiza y’abaturage basaga ibihumbi 30.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *