wex24news

Abayobozi ba Mukura bagiranye umusangiro n’abakinnyi

Mbere yo gutangira umwaka w’imikino 2024-25, Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS, bwasangiye n’abakinnyi ndetse bubizeza kuzabahora hafi igihe cyose.

Uyu muhango wiswe “Umugoroba w’Imihigo”, wabaye ku wa Mbere tariki ya 12 Kanama 2024. Abarimo Perezida wa Mukura VS, Uwanyirigira Yves, Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe ndetse n’abandi bagize Komite Nyobozi y’ikipe.

Abayobozi ba Mukura Victory Sport et Loisir iterwa inkunga n’Akarere ka Huye, bahise baboneraho kwakira abakinnyi bashya ndetse bagirana imihigo.

Abatoza ndetse n’abayobozi bijeje ubuyobozi ko uyu mwaka w’imikino 2024-25, ikipe igomba gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.

Abayobozi na bo, bijeje abakinnyi n’abatoza ko bazaba hafi cyane y’ikipe mu bishoboka byose.

Hahise hanatangazwa kapiteni mushya, wagizwe Sebwato Nicolas uzungirizwa na Muvandimwe JMV, Vincent Adams na Iradukunda Elie Tatou.

Mukura izatangira shampiyona ku wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2024, ikina na Gasogi United kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye Saa Cyenda z’amanywa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *