wex24news

Perezida Kagame yahawe igihembo ‘Manhae Peace Prize’ 

Perezida Paul Kagame yahawe igihembo cyizwi nka ‘Manhae Peace Prize’ kubera Uruhare yagize mu bijyanye no kwimakaza Amahoro n’ituze mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi bihembo byitiriwe Han Yong-un wari uzwi nka Mahae waharaniye ubwigenge bwa Koreya y’Epfo ubuzima bwe bwose.

Uyu mugabo yari umwe mu bakomeye mu bijyanye n’imyemerere y’aba- Buddhist akaba n’umusizi w’ibigwi mu gihugu cye.

Ibi bihembo bitangwa mu byiciro bitandukanye birimo icy’amahoro, ubugeni, ubuvanganzo n’ibindi.

Ku wa Mbere tariki 12 Kanama, nibwo byatangajwe ko Perezida Kagame yegukanye iki cy’amahoro, mu muhango wabereye mu Ntara ya Gangwon.

Ibi bishyira Perezida Kagame ku rutonde rw’abandi begukanye ibi bihembo mbere barimo Nelson Mandela na Dalai Lama.

Abagera kuri 600 bitabiriye uyu muhango, bashimye ibigwi bya Perezida Paul Kagame nk’umuyobozi w’intangarugero. Yahawe iki gihembo kubera uruhare yagize mu gushyiraho gahunda zo kubabarirana, kwiyunga no kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abitabiriye uyu muhango bagaragaje ko ibikorwa bya Perezida Kagame bitimakaje amahoro mu Rwanda gusa, ahubwo byabaye n’intandaro yo gutera imbere kwihuse mu by’ubukungu kandi hubahirizwa amahame y’uburinganire bw’abagabo n’abagore.

Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 1997 n’Ihuriro ry’Aba-Buddist bakuru (monks) mu kuzirikana umurage wa Han Yong-un Manhae.

Perezida Kagame ni we Munyafurika rukumbi wegukanye igihembo mu by’uyu mwaka. Igihembo cye cyashyikirijwe Ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Epfo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *