wex24news

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ifungwa ry’imipaka ritabuza Abanyarwanda kujya mu Burundi

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko kuba imipaka yo ku butaka ihuza u Rwanda n’igihugu cyabo yarafunzwe, bitavuze ko Abanyarwanda batemerewe kujya mu Burundi.

Uyu Mukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa 12 Kanama 2024, ubwo Umunyarwandakazi Binama Jessica Nyacyesa, yamubazaga ingamba zafashwe zafasha abanyempano b’Abarundi gutera imbere kugera ku rwego mpuzamahanga.

U Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda muri Mutarama 2024, buvuga ko rufasha abashaka guhungabanya umutekano i Burundi, ibintu rwamaganiye kure.

Muri iki kiganiro cyibandaga ku rugendo Perezida Ndayishimiye amaze iminsi agirira mu ntara zitandukanye z’u Burundi, yavuze ko imipaka yo ku butaka yafunzwe kubera ko umutekano waho utizewe, asobanura ko indege za RwandAir zo zikomeje gutwara abagenzi bajya n’abava mu Burundi.

Yagize ati “Urubyiruko rwo mu Rwanda rumaze iminsi runyandikira, rumbaza ibibazo. Benshi banavuze ngo dufungure imipaka, mbabwira ko nta Munyarwanda n’umwe ubujijwe kuza mu Burundi, RwandAir irakora, ku mupaka w’u Rwanda ni ikibazo cy’umutekano gusa, icyo na cyo aho kiri harazwi.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko yishimiye kuba Umunyarwandakazi yageze muri iki gihugu, ati “Nishimiye kubona ko igisubizo nari natanze ari cyo, Umunyarwanda yageze mu Burundi.”

Perezida Ndayishimiye kandi yagaragaje ko ashyigikiye kuba abahanzi n’abanyarwenya b’Abanyarwanda n’Abarundi bajya gutaramira mu Burundi no mu Rwanda, asobanura ko uretse gususurutsa abaturage, bininjiriza aba banyempano amafaranga.

Ati “Mbona Abarundi bajya mu Rwanda kuririmba cyangwa gutera urwenya, nkabona Abanyarwanda baje ino gutera urwenya. Yewe amafaranga barayinjiza. Biriya ni ibyo gushyigikira, biranashimishije kuko binaruhura mu mutwe.”

Muri Nyakanga 2024, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibi bihugu byombi ubwo bahuriraga mu mwiherero wateguwe n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri Zanzibar, banzuye ko bazongera guhura, bagashaka uko bacoca aya makimbirane.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *