wex24news

U Rwanda rurashaka gukuba 3 umusaruro w’ikawa rweza

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gukuba gatatu umusaruro w’ikawa yeza, binyuze muri gahunda yo gusazura ibiti zeraho no gusimbuza ingemwe nshya ibishaje birengeje imyaka 30.

Mu mwaka ushize wa 2023, u Rwanda rwejeje ikawa ingana na Toni 20.064, zinjiza Amadolari y’Amerika miliyoni 116 ni ukuvuga miliyari zisaga 152 z’amafanga y’u Rwanda. 

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyizeye ko umusaruro mu myaka 4 iri imbere uzikuba gatatu, mu gihe ikawa yitaweho neza.

Icyo gihingwa ngengabukungu kigira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu. Mu myaka 6 ishize (2017-2023), ikawa yinjirije Igihugu miliyoni zisaga 452 z’amadolari y’Amerika (asanga miliyari 483 z’amafaranga y’u Rwanda).  

Nubwo bimeze bityo ariko, uyu munsi hafi 30% by’ibiti by’ikawa ihinze hirya no hino mu Rwanda birashaje, kuko birengeje imyaka 30 bihinzwe, bikaba bikeneye gusazurwa ndetse hakanagurwa ubuso ihinzeho ukarenga  hegitari 42,229 zibarurwa uyu munsi.

Byagarutsweho mu bukangurambaga bwa NAEB bwo gusazura ikawa bwakorewe mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kanama 2024.

Ni ubukangurambaga bwakozwe n’Abayobozi muri NAEB, abatunganya ikawa mu nganda bakanayohereza mu mahanga n’abahinzi bazo.

Inzobere mu buhinzi zigishije byimazeyo abahinzi uko basazura ikawa, harimo kumenya gukata neza igiti cyayo kugira ngo izashibuke neza, kumenya kuzisasira n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB Bizimana Claude, yavuze ko nyuma yo kuvugurura ubuhinzi bw’ikawa izishaje zigasazurwa n’izimaze igihe kinini zigasimbuzwa ingemwe nziza, bizatuma umusaruro wazo mu myaka ine wikuba gatatu.

Yagize ati: “Bizatuma umusaruro wikuba inshuro eshatu. Nubwo tuzasazura ikawa kuri hegitari ibuhumbi 4, si ko tuzabikora mu gukenesha abaturage bikanahungabanya ubukungu bw’Igihugu. Tuzabikora mu byiciro ku buryo buri mwaka hazagira ibiti bisimbuzwa n’ibisazurwa”.

Uyu mushinga wiswe  PSAC wo gusazura kawa no gusimbuza izishaje uzakorerwa mu Turere twa Ruhango, Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo n’utwo mu Ntara y’Iburengerazuba twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi mu myaka ine, ukazatwara miliyoni 62 z’amadolari y’Amerika.

NAEB isobanura ko kuba hari umubare munini w’ibiti by’ikawa bishaje mu Rwanda, byagabanyije umusaruro w’ikawa, aho uyu munsi ku giti kimwe hasarurwaho impuzandengo y’ibilo bibiri mu gihe intego ari uko nibura ku giti kimwe hasarurwaho ibilo bine.

Umuyobozi wa NAEB Bizimana, ati: “Icyatangaga nk’ikilo kimwe kugera ku biro bibiri, iyo cyasazuwe kimara imyaka ibiri kikongera kigashibuka, kigatanga umusaruro ugera ku bilo 3,5 cyangwa bine, byumvikane ko mu byaka ibiri bishobora kwikuba kabiri.”

Muri iyi gahunda NAEB ivuga ko mu Gihugu hose hazasazurwa ibiti by’ikawa bimaze imyaka 30 biri ku buso bwa hegitari 1.082, hanasimbuzwe ibiti bishaje biri ku buso bwa bwa hegitari 3.050.

Mu Karere ka Karongi, imirimo yo gusazura kawa no kwagura ubuso ihingwaho izakorerwa mu Mirenge ya Mubuga, Bwishyura, Gishyita, Gitesi, Rubengera, Rwankuba, na Twumba.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi, ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niragire Theophile yashimiye NAEB yatangije ubu buryo bwo kuvugurura ubuhinzi bwa kawa.

Ati: “Turateganya gusazura ikawa kuri hegitari 400, harimo hegitari 100 zisazurwa ndetse na hegitari 300 z’ibiti bizarimburwa bugasimbuzwa ibindi.”

Abahinzi b’ikawa muri aka Karere bishimiye icyo gikorwa cyo kubigisha kwita ku ikawa yabo, aho ubu NAEB yatanze Nkunganire yo kubona ingemwe zisimbuzwa ibiti by’ikawa bishaje ndetse inashyiraho Abajyanama mu by’ubuhinzi babiri muri buri Murenge bazafasha mu kwigisha abahinzi iki gikorwa.

Mu Karere ka Karongi hari Koperative 12 z’ikawa, hari inganda kandi 12 zitunganya umusaruro w’ikawa. Ni Akarere gahinzemo ibiti by’ikawa miliyoni zisaga 3, aho 70% bizasazurwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *