wex24news

Abafana ba APR FC bijejwe umusaruro mwiza mu mikino itaha

Abafana ba APR FC batangiye gusabira Umutoza Darko Nović kwirukanwa nyuma yo gutsindwa na Police FC ku mukino wa Super Coupe ndetse Chairman wayo, Col Richard Karasira, yemeye ko amakosa yabayeho kandi yihanganisha abafana, uretse ko yanenze abakoresha imvugo zidakwiriye.

Mu kigariro yatanze cyanyuze ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, yagaragaje ko ababajwe n’umusaruro mubi uri kugaragara ariko hari ubutumwa bageneye abakinnyi ko bagomba kwisubiraho.

Ati “Turabanza kubihanganisha mbere na mbere kubera umukino twatsinzwe ari kuri bo [abakinnyi], abayobozi ndetse no ku bafana n’abandi bose bashinzwe iyi kipe. Ni ukubereka ko umusaruro twabonye utari ushimishije, tunabakangurira ko bagerageza ibishoboka byose bakareba ko batanga umusaruro mwiza watuma wongera kubabanisha neza n’abafana kuko ni cyo baba babifuriza.”

“Umusaruro udashimishije mu mupira ubaho ariko tugomba gushyiramo ingufu ku buryo ubutaha twareba icyo twakora cyatuma ikipe yacu itsinda, yongera guhagarara neza, kuyibanisha neza n’abo bafana bose baba bashyigikiye ikipe.”

Nubwo yavuze atyo ariko yashimye umuhate abafana bagaragaje ubwo bakinaga na Police FC, bagashyigikira abakinnyi nubwo babatengushye ntibabaheshe igikombe.

Ati “Nabanza kubashimira kuba barabashije kuboneka ari benshi n’imifanire yabo, nshimira n’ubuyobozi bwabo muri rusange, byari bishimishije. Icyababajemo ni uko hajemo gutsindwa ariko imifanire yabo yari ku rwego rwo hejuru.

Yongeyeho ati “Twabasaba gukomeza gushyigikira ikipe kuko nta muntu utari nyir’ikipe. Buri wese ayifiteho ubushobozi, arayikunda haba mu buryo bw’imifanire, ubw’inkunga, mu buryo n’ubw’amasengesho, icyo tubasaba bakomeze bashyigikire ikipe, urayitererana, uyitereranire nde? Natwe nk’ubuyobozi n’abatoza icyo cyuho babonye twese twarabibonye kandi dufite uburyo tubiganira, dufite icyizere ko kizakosoka.”

Col. Karasira yanenze abafana bakoresheje imvugo idakwiye banenga umusaruro w’ikipe kandi bakanavuga ko amakosa yose ari we wayakoze, aho yemera ko bari mu kuri kuko ari we muyobozi wayo.

Yagize ati “Hari abo numva bavuga ngo ni njye wamuzanye [Umutoza], ariko ibintu byose ni njye ubibazwa yaba n’abakinnyi, nta hantu umuntu yabyigizayo nk’umuyobozi, umusaruro mwiza cyangwa mubi ugomba kubazwa njyewe, nta gitangaza kirimo.”

Yavuze ko “Hari igihe amarangamutima azamo rimwe na rimwe havamo n’imvugo itari nziza. Wenda bishoboka ko umusaruro ari mubi ariko gutukana ntabwo ari ikinyabupfura cy’Abanyarwanda. Kuba ari njye wamuzanye ni njye, ni njye wazanye abakinnyi kuko mbazwa byose aha mu ikipe. Ntaho twabicikira nk’ubuyobozi bw’ikipe.”

Yasoje avuga ko mu myitozo iri gukorwa hari kugaragara impinduka zizatuma ikipe itera imbere kandi ikaba yazatanga umusaruro mwiza mu mikino iri imbere.

Ikipe ya APR FC irateganya gukinisha abakinnyi itarakoresha kugeza uyu munsi, ubwo izaba ihanganye na Azam FC yo muri Tanzania, mu mukino ubanza wa CAF Champions League uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 18 Kanama 2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *