Impaka zikomeje kuba ndende ku kongera umubare w’abanyamahanga bakina muri Shampiyona nk’uko amwe mu makipe yagaragaje ko abyifuza.
Ibi ariko bitandukanye n’uburyo Jimmy Mulisa abibona nk’umwe mu batoza beza b’Abanyarwanda kandi akaba yaranabaye umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Mu butumwa yifashishije akoresheje imbuga nkoranyambaga yagaragaje ko adashyigikiye uyu mwanzuro kandi byaba byiza amafaranga ashorwa mu kugura abanyamahanga, agiye mu gufasha abana bafite impano.
Ati “Nagira umusanzu ntanga ku cyemezo cyo kongera umubare w’abanyamahanga bemewe gukina muri Rwanda Premier League. Kubera iki aya mafaranga yose atashorwa muri gahunda zo guteza imbere urubyiruko? Ibyo byaba byiza kurusha kugura abanyamahanga 12. Kwemerera abanyamahanga umunani bajya mu kibuga bishobora kuzakoma mu nkokora umusaruro w’Ikipe y’Igihugu.”
Yongeyeho ati “Uwarebye urwego rw’abakinnyi ba APR FC mu irushanwa rya CECAFA yabonye ko impano z’abenegihugu. Nizera ko bafatiye ku banyamahanga batanu ari byo byaba byiza, hagahabwa amahirwe impano z’iwacu zikabasha kugaragara ndetse zigatanga n’umusaruro mu Ikipe y’Igihugu turebye mu ishusho y’u Rwanda aho kurebera kuri Tanzania.”
Kugeza ubu ntabwo Ishyirahamwe rya Ruhago (FERWAFA) ndetse na Rwanda Premier League biratangaza umubare w’abanyamahanga nubwo habura umunsi umwe ngo Shampiyona itangire gukinwa tariki ya 15 Kanama.