wex24news

Mama we yamutaye afite imyaka itandatu  ari kumusaba ko yamubabarira akongera akamubera umubyeyi

Shanon Biles, umubyeyi wa Simone Biles uheruka guca agahigo ko kuba ari we Munyamerika ufite imidali myinshi mu mikino Olempike mu mukino wa “Gymanastic”, yatakambiye umukobwa we bamaze imyaka 21 batavugana ngo abe yamubabarira nyuma yo kumusiga afite imyaka itandatu gusa.

Simone Biles w’imyaka 27, yatwaye imidali ine, irimo itatu ya Zahabu mu Mikino Olempike iheruka gusorezwa i Paris, ahita aca agahigo ko kuba Umunyamerika wa mbere utwaye imidari myinshi muri iyi Mikino mu bakina gymnastique, dore ko yahise yuzuza 11 irimo irindwi ya Zahabu.

Uyu ariko ubwo yari ari kwishimira i Paris, Mama we, Shanon Biles, yari mu bilometero 6437 mu byaro bya Columbus muri Amerika aho yakoresheje umunsi mukuru yishimira ibigwi by’umukobwa we bamaze imyaka 21 batabonana.

Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye na Daily Mail, yatangaje ko yifuza ko umukobwa we amubabarira bakongera bakavugana.

Yagize ati “Ntabwo byari byoroshye gusiga abana banjye ariko nta kundi nari kubigenza. Ntabwo nari nshoboye kubitaho.”

“Nakwifuje kwiyunga na Simone Biles ku giti cye. Ndamutegereje we na murumuna we (Adria). Byibura Adria we tujya tuvugana gake. Rwose twibagirwe ahahise turebe imbere.”

Shanon Biles utaranatashye ubukwe bw’umukobwa we umwaka ushize, yambuwe abana be mu 2001 nyuma yo gusanga atagishoboye kubitaho kubera ko yari yarabaswe n’inzoga hamwe n’ibiyobyabwenge.

Icyo gihe abana bato babiri barimo Simone Biles wari ufite imyaka itandatu gusa bagiye kubana na Sekuru witwa Ronald, ari na we bari kumwe mu mikino Olimpike i Paris. Abakuru, Tevin na Ashley bo bajyanywe kwa mushiki wa Ronald.

Kuva ubwo Shanon ntabwo yongeye kubona abana be aho no kugira ngo amenye amakuru ya Simone bisaba kuyabaza Se umubyara Ronald kuri ubu w’imyaka 75 ari na we wamureze kuva akiri muto.

Uyu mubyeyi w’imyaka 52 yanakunze kugorwa n’amadeni mu buzima bwe dore ko nko mu 2018 yisanze agomba kwishyura arenga 18 000$ mu gihe umutungo yari asigaranye ubariyemo inzu, imbwa ndetse n’injangwe utageraga ku bihumbi 15.

Uyu bivugwa ko yarezwe mu rukiko inshuro 36 kubera ibyaha bitandukanye nk’aho mu 2020 yahamijwe icyaha cyo kurwana ariko akaza gukatirwa iminsi 180 isubitswe.

Kuri ubu avuga ko yakijijwe, ko atakinywa inzoga n’ibiyobyabwenge. Ubu akora nk’umwe mu bakozi ba banki ya Save A Lot.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *